Gicumbi: Umugore yahanutse k’urukuta rw’umuhanda ahita apfa

Ku gicamusi cyo kuri iki cyumweru, Tariki ya 13 nzeri 2020,  Mukarubibi Annonciata w’imyaka 59 yahanutse k’urukuta ruteze umuhanda Base-Rukomo ku ruhande rw’umurenge wa Miyove mu kagari ka Miyove umudugudu
wa Murehe ahita apfa.

Igicumbi News yavuganye n’umunyamabanganshingwabikorwa wa kagari ka Miyove yemeza ko uyu mugore yapfuye. Ati: “Nibyo iyo mpanuka yabaye gusa icyabiteye nuko aho hantu ari k’urukuta rw’umuhanda rutari ruto ntakindi cyabiteye, uyu mu mama rero yahanutseho ahita apfa”.

Umunyamabnganshingwabikorwa w’umurenge wa Miyove Mwanafunzi Deogratias yabwiye Igicumbi News ko uru rukuta uyu mukecuru yahanutseho rukunda guteza impanuka, akavuga ko harimo kurebwa uburyo rwasanwa. Ati: “Nibyo Mukarubibi Annociata yahanutse k’urukuta rw’umuhanda ahita apfa, gusa nkuko bigaragara ko aha hantu hajya habera impanuka twavuganye nabakora uyu muhanda batwemerera ko bagiye kureba uko bahashyira urukuta ku buryo uwaba agiye kuhahanuka rwamutangira”.

Uwitabye Imana yari atuye mu Murenge wa Miyove akagari ka Mubuga umudugudu wa kacyiro.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News