Gicumbi: Umugore yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana akamwanduza imitezi
Umugore uri mu kigero cy’imyaka 20 wo mu murenge wa Muko, akagari ka Rebero, mu Mudugudu wa Kirara, mu karere ka Gicumbi, arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 13.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 07 Kanama 2022, mu ma Saa mbili nibwo bikekwa ko uyu mugore yateze umwana agiye kurara mu iduka ry’iwabo amushukisha amandazi ubundi aramusambanya.
Uzamukunda Claudine, ni umubyeyi w’uyu mwana mu kiganiro yagiranye na Igicumbi News, avuga ko nubwo byabaye mu ijoro batahise babimenya ahubwo babimenye haciyemo iminsi.
Ati: “Twarahinze bigeze nka saa tanu za manywa dutashye ngeze mu rugo numva umugabo arampamagaye ambwira ko bamubwiye ko umwana wacu bamwangije, gusa umwana ntabwo yari ahari yari yagiye kuzana ibiteketeke byo guha ingurube ariko hashize iminota mike umwana ahita ahagera na se bahagerera rimwe tumubajije rero avuga ko ubwo yari agiye ku kubari yageze ahitwa kwa Nkurunziza ahahurira n’uwo mugore witwa Masenga noneho amufata akaboko undi amubajije impamvu amufashe akaboko amubwira ko yaza bakava mu nzira, bakajya mu ishyamba, ko aramuha n’amandazi agezeyo aramusambanya”.
Uyu mubyeyi arasaba ko ubuyobozi bwamufasha uyu mugore akavuza umwana we.
Uretse uyu mubyeyi kandi hari bamwe mu baturage bo muri kariya kagari bavuga ko uyu mugore asanzwe akora uburaya kandi ko bishoboka ko hari indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo umutezi yanduje uriya mwana kuko hari abo yagiye azaduza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rebero, Karangwa Jacques, yabwiye Igicumbi News ko uyu mugore yatawe muri yombi.
Ati: “Ni umudamu ubyaye rimwe kuko nta rugo afite aba iwabo afite imyaka 20 rero yahuye n’umwana w’umuhungu ufite 13 mu masaha ya n’ijoro agiye kurarira iwabo niko ku mushuka maze bakora ibyo bakora ariko umwana yaje kubihisha hanyuma umwana akajya ajya mu kinyarwanda kwivuza gusa nyuma umwana agenda agaragaza ibimenyetso nibwo umwana yajyanywe kuri Centre de Sante kugirango yitabweho barebe ko nta kibazo yagize ahita yoherezwa ku bitaro bikuru naho uwo mugore wakoze amahano we tumujyana kuri RIB station ya Rutare”.
“Birashoboka ko uyu mwana yaba yarandujwe umutezi n’uyu mugore kubera ko kwa muganga kuri Centre de sante ubwo barebaga ku gitsina cy’umwana babonyemo amashyira, rero abayeyi mukwiye kujya mugira amakenga ntimukajyane abana nkaba mu mirimo badashoboye kuko umwana nk’uyu n’ubundi adakwiye kurarira Botique”.
Kugeza ubu uyu mwana arimo kuvurirwa ku Bitaro bya Byumba.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: