Umuhanzi yashyize hanze indirimbo irata ibigwi bya Perezida Kagame

Umuhanzi Tabaro Servelien uzwi ku izina rya Bihwehwe muri filime z’urwenya uvuka mu karere ka Rulindo, umurenge wa Kinihira yashyize hanze indirimbo igaragaragaza ibikorwa  umukuru w’Igihugu nyakubahwa Paul Kagame amaze kugeza ku banyarwanda.

Mu kiganiro  Tabaro Servelien yagiranye na igicumbinews.co.rw, kuri ubu usanzwe atuye mu karere ka Bugesera,  mu murenge wa Nyamata yavuze ko iyi ndirimbo igamije kwereka abanyarwanda ibyiza Perezida Kagame amaze kugeza ku banyarwanda.




Ati: “Nafashe umwanzuro wo gukora iyi ndirimbo irata ibyiza umusaza amaze kutugezaho, harimo sitade nziza Amahoro igezweho, Kigali Arena, natwe i Nyamata tumeze neza bitewe n’ikibuga cy’indege tugiye guhabwa kigezweho. Mbese ibyiza amaze kutugezaho ni byinshi pe!.”

Uyu muhanzi ukizamuka yabwiye igicumbinews.co.rw  ko mu gihe gito aza no gushyira hanze indirimbo yahimbye igendanye n’ibyiza by’ibidukikije n’uburyo bikwiye kwitabwaho. ati: “nyuma y’uko iyi ndirimbo yitwa Tora Kagame igeze hanze ndateganya ko nindi ihita ijya hanze vuba ijyanye n’ibidukikije”.

Tabaro Servelien uzwi nka Bihwehwe aravuga ko yifuza uwamufasha akazamura impano ye mu guhanga indirimbo ndetse no gukina filime z’urwenya kugira ngo igere kure.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author