Gicumbi: Umujyanama wa komite nyobozi y’akarere na bandi bakozi babiri beguye

 umujyanama wa komite nyobozi y’akarere ka Gicumbi,Munyurangabo Olivier na bandi bakozi babiri barimo Higiro Damas wari ushinzwe ishami ry’ubutegetsi n’imicungire y’abakozi ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Manyagiro Nzamurambaho Bonavanture basezeye ku kazi ku bw’impamvu zabo bwite.

amakuru dukesha Radio Ishingiro dukesha iyi nkuru nuko  ubwo yakoraga iyi nkuru  yahamagaye Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Manyagiro Nzamurambaho Bonaventure imubaza iby’imyegurire ye maze ayitangariza ko ari mu kazi.

yagize ati:”Njyewe ubu tuvugana ndi mukazi ubwo iby’imyegurire muvuga mwabibaza akarere.”

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’akarere ka Gicumbi,Mpayimana Epimaque yahamirije Radio Ishingiro ko amakuru y’ubwegure bwabo bakozi uko ari batatu ari ukuri 

yagize ati:”yego hari abakozi batatu basezeye ku mirimo yabo ku mpamvu zabo bwite,n’abakozi batatu dufitiye amabaruwa harimo Nzamurambaho Bonaventure,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Manyagiro,Munyurangabo Olivier wari umujyanama wa komite nyobozi ndetse na Higiro Damas wari ushinzwe ishami ry’ubutegetsi n’imicuungire y’abakozi.”

Mpayimana akomeza avuga ko inshingano aba bakozi bakoraga zigiye kuba zikorwa  na bari babungirije.

inkuru dukesha Radio Ishingiro

 

 

About The Author