Gicumbi: Umukinnyi wa Filime yagizwe Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima




Ntibisanzwe ko abantu bakora mu myidagaduro binjira mu kazi ko mu nzego z’Ubuvuzi mu Rwanda, kugeza ubu icyamamare tuzi cyabishoye ni umuhanzi Muyombo Thomas(Tom Close), uyobora ikigo Cy’igihugu cyo gutanga amaraso.

Muri Filime nyarwanda ho ntibipfa gukunda kuko usanga na Filime zikinwa inyinshi zitibanda ku bijyanye n’ubuvuzi ariko Habiyambere Emmanuel witwa Mudidi muri Filime Menya Wirinde yabigezeho agirwa Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gisiza giherereye mu murenge wa Rukomo, mu karere ka Gicumbi.



“Menya Wirinde”, niyo Filime yonyine mu Rwanda ivuga ku buzima bw’imyororokere kandi igakinwamo n’abiganjemo abaganga, ubwo Habiyambere yari mu gikorwa cy’ihererekanyabubasha, kuri uyu wa Gatatu Tariki 11 Kanama 2021,  yavuze ko ubuzima bw’imyororokere ari kimwe mu byo agiye gushyiramo imbaraga cyane.

Kanda hasi urebe Filime Menya Wirinde:

Mu Kiganiro Mudidi yagiranye n’umunyamakuru wa Igicumbi News, yavuze ko nubwo agiye kuyobora ikigo Nderabuzima cya Gisiza atazava mu bikorwa byo gutunganya Filime nubwo umwanya yabihaga ushobora kuzagabanuka.

Ati: Kubera ko wenda inshingano zigiye kumbana nyinshi sinzajya ngaragaramo cyane, ariko wenda kwandika Filime nkuko nazandikaga nzabikomeza kuko Filime ntiyahagarara ifatiye runini urubyiruko n’abanyarwanda bose.”

Emmanuel Habiyambere na Oreste Hafashimana, mu kwezi kwa Gatatu muri uyu mwaka batsindiye Miliyoni 10 Frw, babikesha umushinga bari bateguye witwa Menya Wirinde, wo gukoresha imbuga nkoranyambaga zirimo urwa Youtube, mu gufasha urubyiruko kubona amakuru y’imyororokere. Ari naho bahereye bashyira imbaraga muri Filime ibigarukaho.

Ayo marushanwa yitwaga Innovation Accelerator(iaccelerator), yari yateguwe n’Umuryango Imbuto Foundation hamwe n’abafatanyabikorwa bawo.

Habiyambere Emmanuel, yishimiye ko agiye gukorera ku ivuko, kuko akomoka mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Bwisige, yize ubuvuzi rusange (General nursing), Muri Kaminuza y’u Rwanda Rwanda, mu ishami ryahoze rikorera I Byumba.

Yakoze imyaka 4 mu bitaro bivura abarwaye Kanseri bya Buturo(Butaro Cancer Center of Excellence, agiye kuyobora Ikigo Nderabuzima cya Gisiza yakoraga muri Bably Health Rwanda.



Emmanuel Niyonizera Moustapha&Bizimana Desire/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author