Gicumbi: Umukobwa yinjiye mu bitaro aha abarwayi amafaranga arangije ariyahura

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Tariki ya 25 ugushyingo 2021, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, umukobwa witwa Mukamutesi Colette, w’imyaka 22 yagiye ku bitaro bya Byumba, asaba abashinzwe umutekano ko bamureka akanjira baramureka agezemo aha amafaranga abarwayi 3 ahita asimbuka etaje arapfa.

Igicumbi News yagerageje kuvugisha umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Byumba, Dr Uwizeye Marcel ntiyaboneka k’umurongo wa telefone.

Nshimiyimana Valens, ni umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu murenge wa Byumba akaba ari nawe ukora mu mwanya w’umunyamabanga nshingwabikorwa mu murenge wa Byumba, yemeje aya makuru.

Agira ati: “Yasabye abashinzwe umutekano ko yakwinjira baramureka arinjira agezemo asaba ko bamwereka abarwayi yafasha, uwambere witwa Ntezirizaza amuha 1000 Frw, uwakabiri witwa Niyigena Theophile amuha 500Frw, uwa gatatu witwa Mundanikure Jean Marie Vianney, amuha 5000 Frw, arangije ajya kuri etaje hejuru yipfuka igitambaro mu maso asimbuka etaje abanza umutwe hasi ahita apfa”.

Kanda hasi wumve uko ubuyobozi bubisobanura:

Ubusanzwe uyu mukobwa aturuka mu murenge wa Mutete, mu karere ka Gicumbi.

Inzego zitandukanye zikaba zikomeje guperereza ngo hamenyekane icyatumye yiyahura.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: