Gicumbi: Umumotari yatawe muri yombi akurikiranyweho guhambira umwana kuri Moto

Kuri uri iki cyumweru, Tariki ya 20 Nzeri 2020, Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), yataye muri yombi Ngendonziza Gilbert akurikiranyeho icyaha cyo guhohotera umwana yafashe akamuzirika kuri Moto amuzengurutsa mu isantere yo mu Nkoto iri mu murenge wa Rutare mu karere ka Gicimbi.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Rutare Icyimana God yabwiye Igicunbi News ko uyu mumotari yaziritse uyu mwana kuri Moto amuziza ko yamututse. Ati: “Umumotari uturuka mu karere ka Nyamasheke wakoreraga akazi ke ko kumotara mu mujyi wa Kigali yahohoteye umwana witwa Dusingizimana w’imyaka 10, uyu mumotari yatubwiye ko yari avuye i Kigali azanywe no gushaka ikibanza cyo kugura, ageze mu nzira ngo ahura n’umwana aramutuka , Niko kumufata amuzirika kuri Moto amuzengurukana mu isantere ya Nkoto, ubu acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rutare kugirango akurikiranyweho icyaha cy’ihohotera”.

Ubusanzwe Ngendonziza aturuka mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kagano, akagari ka Ninzi umudugudu wa Rugabano, naho uwahohotewe ariwe Dusingizimana akomoka mu murenge wa Rutare akagari ka Kigabiro umudugudu wa Rugarama.

 

Umwana yari yahambiriwe amaboko n’amaguru hanyuma ashyirwa kuri moto azengurutswa mu gasanteri
HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News