Gicumbi: Umunyamakuru wa Radio Ishingiro yasezeraniye n’umukunzi we imbere y’amategeko

Kuri uyu wa kane Taliki ya 22 ukwakira 2020, nibwo umunyamakuru akaba anashinzwe ibiganiro kuri Radio Ishingiro, Ishimwe Honore, yasezeranye imbere y’amategeko n’umufasha we Kagoyire Giselé, bari bamaranye imyaka irenga 10 babana ariko batarasezeranye.

Nyuma yo gusezerana Ishimwe Honore yabwiye Igicumbi News ko gusezerana kwabo bigiye kurushaho gukomeza umusingi w’urugo rwabo. Ati: “Nibyo koko njye n’umukunzi wanjye twari tumaze igihe tubana tutarasezeranye ariko byabaye ngombwa ko dusezerana imbere y’amategeko mu rwego rwo kugirango ubwizerane burusheho kwiyongera”.

Kagoyire Giselé  nawe yabwiye Igicumbi News ko isezerano yagiranye n’umugabo we ariryo gukomeza urukundo rwabo. Ati: “Mu byukuri uyu munsi dusezeranye imbere y’amategeko, ariko nkimenyana n’umukunzi wanjye twahise tugirana isezerano ry’urukundo kugeza igihe ntazi, isezerano twagiranye ntirizigera risenyuka kubera ko dusezeranye imbere y’amategeko, hari abumva ko gusezerana ari uguhangana cyangwa gukurikirana imitungo ariko twe siko bimeze kuko na mbere hose ntitwigeze tubana nabi, ahubwo kuba dusezeranye bigiye gushimangira urukundo twari dufitanye”.

Ishimwe Honore n’umutambukanyi we bafitanye abana babiri umwe w’umukobwa n’undi w’umuhungu aribo Rwubaka Ibisingizo Kezia uzuzuza imyaka 6 mu kwa cumi na kumwe,na Rwubaka Enzo uzuzuza imyaka 4 mu mpera z’uku kwa cumi.

Gisele yahamirije imbere y’amategeko  urukundo akunda Honore

Umunyamabanganshingwa w’umurenge wa Byumba Mwumvaneza Didace yemeye isezerano ryabo
Honore na Gisele bafata ifoto y’Urwibutso
Abasezeranye bari kumwe n’ababaherekeje
Abakorana na Honore nabo bari bitabiriye uyu muhango
Umuryango n’abakorana na Honore bari kumwe na Gisele

AMAFOTO: Bizimana Desire

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News