Gicumbi: Umuriro ugiye kwaka hagati ya Gicumbi FC na Marine FC

Ikipe ya Gicumbi FC, imwe mu makipe akomeje gutanga icyizere cyo kwitwara neza muri Shampiyona y’u Rwanda irakira ikipe ya Marine FC, iherutse gutsindirwa I Rubavu na Bugesera FC ibitego bitandatu kuri bibiri.

Ni umukino utegerejwe kuri uyu wa Gatandatu kuri sitade y’Akarere ka Gicumbi, uza gutangira saa Cyenda, Aho iyi kipe yo mu ntara y’Amajyaruguru yakira Marine FC, yakoze urugendo rutoroshye ruva mu karere ka Rubavu iza i Gicumbi, dore ko bamwe mu bakurikirana umupira bakomeje guha ikipe ya Gicumbi FC, amahirwe menshi yo kwitwara neza nyuma y’umukino ikipe ya Gicumbi yanganyirijemo n’ikipe ya Police FC ubusa ku busa mu mukono wabaye kuwa Gatandatu ushize.

Gicumbi FC irakira kipe ya Marine FC, nyuma yo kunganya na Police I kigali kuri sitade I Nyamirambo
Ubusa ku busa ni mu gihe Marine FC yo yanyagiwe n’ikipe ya Bugesera FC, iyisanze kuri sitade Umuganda mu karere ka Rubavu ibitego bitandatu kuri bibiri.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: