Gicumbi: Umuryango utishoboye wibarutse abana batatu urasaba ubuyobozi kuwufasha kubona inyunganiramirire

Umuryango utishoboye wa Usanase Jean paul na Muragijimana Delphine wibarutse abana batatu, Utuye mu mudugudu wa Kiziba, akagari ka Mutarama, Umurenge wa Mukarange, mu karere ka Gicumbi, urasaba ubuyobozi ubufasha bwo kuwuha inyunganiramirire ndetse n’inka kugirango bifashe abo bana batatu kubera ko ari ba ntahonikora.

Jean Paul uhagarariye uyu muryango yabwiye Igicumbi News ko babarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, akavuga ko hashize amezi atatu n’igice bibarutse abana 3 ariko bakaba barabuze ubushobozi bwo kubarera.

Ni ikibazo avuga ko bakimenyesheje ubuyobozi bw’akagari ndetse n’ubw’umirenge ubundi bakabashyira k’urutonde rwabazahabwa inyunganiramirire ariko bakaba barategereje amaso agaheraa mu kirere. Ati: “Ubusanzwe ntabushobozi dufite bwo kuba twakwifasha izi mpanga, ariko twari twamenyesheje ikibazo cyacu ubuyobozi bw’akagari n’ubw’umurenge badushyira ku rutonde rw’abazahabwa inyunganiramirire ndetse n’inka kugirango tuzajye dukamira abana bacu kugirango batarwara bwaki, ariko twarategereje turaheba none nkaba nsaba ubuyobozi kudufasha bukaduha inyunganiramirire ndetse n’inka kugirango impanga zacu zitazisanga mu mirire mibi”.

Umunyamabangashingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange, Beningoma Oscar yabwiye Igicumbi News ko ikibazo cy’uwo muryango bakizi ariko ko bari kugikurikirana kugirango bafashe abo bana kugirango batajya mu mirire mibi.

Yakomeje avuga ko bagiye guha uwo muryango ubufasha bw’ibanze bw’imfasha mirire harimo “amata ,ifu y’igikoma ndetse n’ibiryo byongerera umubyeyi amashereka”.

Oscar yavuze ko Kandi ko bari no muri gahunda yo kuzamushyira k’urutonde rw’abazahabwa inka mu ngengo y’imari y’umwaka utaha. Ati: “Ubusanzwe icyo kibazo turakizi kuko uwo muryango warakitumenyesheje, ariko ubu turi muri gahunda yo guha inyunganiramirire ku miryango itishoboye mu murenge wacu, kandi n’uwo muryango wa Usanase nawo uri mubo tugiye gufasha, dore ko we anafite impanga eshatu kandi kurera impanga eshatu ntibiba byoroshye byongeye ku muntu utishoboye, none nkaba nizeza uwo muryango kuba wihanganye ku kuba twarawutindiye ariko tugiye kuzawuha amata ,ifu yigikoma ndetse n’ibiryo byongera amashereka, ariko ku by’inka ho akaba azayihabwa mu y’indi ngengo y’imari y’umwaka tugiye kwinjiramo izatangira mu kwa karindwi Kandi ndizera ko nawe ari mubazahabwa inka kugirango azabashe gukamira abo bana”.

Akomeza avuga ko mu bari guhabwa inka muri uyu mwaka hasigaye abaturage 19, ariko ko nabo Bari gukurikiranwa ngo bazihabwe, ndetse n’imiryango igomba guhabwa inyunganira mirire hasigaye ibiri yo mu kagari ka Rusambya hakiyongeraho n’uwo wa Usanase wo mu kagari ka Mutarama.

Gitifu yasabye uwo muryango kwitwararika mu kubyara kugirango batazongeraho n’abandi ngo bibaye byiza umugore yaba agiye muri gahunda yo kuboneza urubyaro.

Uyu muryango nibwo bwa mbere wari wibarutse.

Gasangwa Oscar/Igicumbi News