Gicumbi: Umusaza utuye mu kazu kenda kumugwaho gaherereye mu ishyamba rya wenyine arasaba kubakirwa

Umusaza witwa MUGIRWANAKE Pierre utuye mu karare ka Gicumbi, Umurenge wa Bwisigye, akagari ka Gihuke, umudugudu wa Nyakagera arasaba ubufasha bwo kubakirwa inzu agakurwa mu manegeka dore ko aba mu ishyamba rya wenyine kandi kakaba kenda kumugwaho.

Kuri uyu wa mbere, Tariki ya 08 Gashyantare, 2021, saa yine za mu gitondo nibwo Igicumbi News yasuye muzehe Pierre, atuye ahantu hawenyine aho bakunze kwita mu manegeka, aba mu kazu gato cyane, kubakishije amategura ugereranyije kabaye gasakaje amabati yaba ari nka tatu, aha hantu atuye ntawundi mu ntu uba uhacaracara kuko ari mu shyamba rya wenyine.

Kuri ubu arasaba ko yakubakirwa inzu, agakurwa muri iri shyamba avuga ko rimuteye ubwoba. Ati: “Ndasaba ubufasha ku buyobozi ko bwamfasha bakanyimura ahantu ntuye kuko aha hantu ntuye mba njyenyine, Kandi ko mfite impungenge ko inyamaswa zazandira aha hantu ntuye mu gihe cya n’ijoro igihe naba ngiye nko kwiherera, Kandi mfite ni mpungenge ko abajura bazantwarira intama mfite kandi nayo akaba ari umuvandimwe wayindagije ngo njye mbona agafumbire ko gufumbiza agatarasi mfite, nshaka kujya ku majyambere nange nkiteza imbere mu gihe naba ngiye mu mudugudu nkabandi baturage”.

Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’iterambere mu kagari ka Gihuke yabwiye Igicumbi News ko bagiye kumusura ubundi bakamufasha kwimuka aho atuye. Yagize ati: “Ikibazo cya Mugirwanake ntago twakimenye, ariko tukaba tugiye kugikurikirana,Kandi twari dufite na gahunda yo kwimura abaturage bacu batuye mu manegeka tukabajyana mu mudugudu nuko Coronavirus yadukomye mu nkokora, ariko icyo cya Mugirwanake tugiye kugikurikirana Kandi tuzafatanya n’ubuyobozi bw’umurenge tumufashe”.

Ubuyobozi bw’akagari ka Gihuke bwatangaje ko bitarenze tariki ya 09 gashyantare 2021, buzaba bwageze aho uwo muturage atuye bukareba ko bwamufasha bufatanije n’ubuyobozi bwisumbuyeho.

GASANGWA Oscar/Igicumbi News

About The Author