Gicumbi: Umusekirite yarashe mugenzi we
Ku ifoto ni aharasiwe umuntu imbere y’umuryango wa SACCO Byumba aho ikorera hejuru mu nyubako igerekeranyije kabiri(Photo:Igicumbi News).
Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 20 Werurwe 2021, nibwo ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi, bwabwiye Igicumbi News ko mu murenge wa Byumba, Nkuriyingoma ushinzwe umutekano ukorera Intersec Security Company(ISCO), akaba acunga umutekano ku Umurenge SACCO, ishami rya Byumba, yarashe mugenziwe aje kumureba ku kazi.
Ibi Byabaye kuri uyu wa Gatandatu saa tatu za mugitondo zirengaho iminota mike, bikimara kuba umunyamakuru wa Igicumbi News, yahise ahagera asanga urashwe ajyanywe kwa muganga naho umurashe ahita Atabwa muri yombi.
Bamwe mu abasekirite bakorana n’uwarashe mugenzi wabo nawe bakorana, babwiye Igicumbi News ko ukuriye komite y’abasekirite ba Intersec Security Company bo mu karere ka Gicumbi, yaje kureba Nkuriyingoma aho yaracunze umutekano ku ibiro by’Umurenge SACCO Byumba, Kugirango amubwire ko ejo ku cyumweru azitabira inama y’akazi izakemurirwamo ikibazo Nkuriyingoma asanzwe afitanye n’undi umusekirite bakorana, ngo ntiyabyakiriye neza ahubwo yahise atangira kurasa amaguru y’uwari uje kumureba ngo umutontomera ati “Ubundi wowe musivile urambaza iki?”.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Ndayamabje Félix, yabwiye Igicumbi News ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu nabo aribwo bamenye ko ushinzwe umutekano kuri Sacco ya Byumba yarashe akaguru mugenzi we aje kumusura ariko bakaba bataramenya icyatumye arasa mugenzi we, ariko ko ngo uwo warashwe yahise akorerwa ubutabazi ahita ajyanwa kwa muganga, undi agatabwa muri yombi. Ati: “Mu gitondo nibwo twamenye ko umusekirite yarashe mugenzi we aje kumusura, ariko ntago tuzi icyatumye arasira mugenzi we aho, twahise dukora ubutabazi kugirango uwo warashwe ajyanwe kwa muganga, inzego z’ubugenzacyaha zahise zimutwara kuri Sitasiyo ya RIB ishami rya Gicumbi, ubugenzacyaha buri butumenyeshe icyo bapfuye”.
Kuri iki kibazo Igicumbi News yavugishije Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha(RIB) Dr. Murangira Thierry, atubwira ko twavugana dukoresheje ubutumwa kuri WhatsApp ariko kugeza aka kanya twandika iyi inkuru ntaradusubiza.
Naramuka adusubije turabibatangariza.
Uwarashwe arimo kuvurirwa ku Bitaro bya Byumba.
Kugeza ubu ahabereye iri sanganya ubuzima bwahise bukomeza nta mutekano muke uhari, ibikorwa by’ubucuruzi bikorerwa kuri iyo nyubako birakomeje nta nkomyi.
Gasangwa Oscar/Igicumbi News