Gicumbi: Umusore akurikiranyweho kwica se

Marcel Muvandimwe w’imyaka 24 y’amavuko avugwaho kwica Se witwa Leonidas Muhingabo w’imyaka 78. Abaturage bavuga ko yamukubise umuhini ariko we akavuga ko yamuteye ibuye riramwica. Byabereye mu mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Murama, Umurenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi kuri iki Cyumweru taliki 29, Werurwe, 2020 saa sita n’igice z’ijoro.

Abaturanyi babo bavuga ko bumvise umusaza arwana n’umuhungu we mu gicuku, bahamagara irondo rihageze risanga umusaza yakomeretse cyane mu mutwe, ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Ruhenda agerayo yapfuye.

Ku wa Gatanu Taliki 27 Werurwe, 2020 uriya musore witwa Muvandimwe bivugwa ko yagiye kwiba mu isantire arafatwa.

Umubyeyi we yamwishyuriye ibyo yibye baramureka arataha.

Umuseke uvuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba w’umusigire witwa Valens Nshimiyimana, yavuze ko uriya musore yabwiye ubuyobozi ko yakubise Se ibuye.

Ati: ”Ni byo urwo rupfu rwabayeho, mu kagari ka Murama, uwo musore ejobundi yari yibye mu gasantire, bamufashe Se ashaka kumwishyurira, nyuma imirwano yabereye mu rugo iwabo mu masaha y’ijoro, uwo musore yavuze ko ari ibuye yamukubise.”

Bamwe mu baturanyi babo, batangaje ko ukurikije uko igikomere cy’uriya musaza cyari kimeze ubwo bamujyanaga ku kigo Nderabuzima cya Ruhenda, babonaga atari ibuye yakubiswe.

Ubwo iyi nkuru yandikagwa umurambo wa nyakwigendera wari ukiri ku kigo nderabuzima cya Ruhenda.

Umusore ukurikiranyweho kiriya cyaha yashyikirijwe inzego z’umutekano.

@igicumbinews.co.rw