Gicumbi: Umusore arakekwaho kwica se bapfa amasaka

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 ukwakira 2020, mu murenge wa Rushaki mu karere ka Gicumbi, nibwo Nsengiyumva Etienne yitabye Imana mu buryo butunguranye, birakekwa ko yishwe n’umuhungu we barimo kurwana bapfa ko yamugurishirije amasaka.

Igicumbi News yavuganye na Irankijije Nduwayo umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Rushaki yemeza ko uyu mugabo yapfuye, akomeza avuga ko hakekwa ko ari umuhungu we waba wamwishe. Ati: “Nibyo Nsengiyumva yitabye Imana, hakaba hakekwa ko ari umuhungu we witwa Serugendo Yvan wamwishe, gusa uyu Serugendo avuga ko atariwe wamwishe, cyakora ko barwanye bapfa ko yasanze uyu se yamugurishirije amasaka, ariko bareka kurwana ntacyo yabaye, gusa muri uko kurwana yikubise ku mabuye ari mu rugo ahaguruka ari muzima,ubu turi kureba icyaba cyatumye uyu nyakwigendera apfa”.

Nduwayo kandi yakomeje agira inama ababyeyi kwirinda buri kimwe cyatuma bagira amakimbirane mu ngo, yaba amakimbirane bagirana n’abana cyangwa bagirana nabo bashakanye, bakayirinda kandi bakiyubaha, bakirinda gusesagura imitungo ndetse bakajya baganira n’abagize umuryango batibagiwe no guha uburere abana babo,

Nyakwigendera yari afite imyaka 57, akaba yajyanywe ku bitaro bya Byumba kugirango hasuzumwe hamenyekane icyamwishe, naho umuhungu we Serugendo afite imyaka 19, inzego z’ubugenzacyaha  zatangiye kumukurikirana arinako zikora iperereza kugirango hamenyekane uwaba yagize uruhare muri uru rupfu.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News