Gicumbi: Umusore birakekwa ko yiyahuye kubera ko umukobwa bakundanaga yamubenze
Ku mugoroba wo Kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Ugushyingo 2024, nibwo bikekwa ko umusore witwa Niyonkuru Daniel w’imyaka 20 y’amavuko wakoraga akazi ko mu rugo mu Mudugudu wa Gashirwe, Akagari ka Gacurabwenge, Umurenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi, yihahuye anyoye umuti wicishwa imbeba nyuma yo kumenya ko umukobwa bakundanaga yamubenze kandi bari bafitanye isezerano hagati yabo ryo kuzabana.
Umwe mu baturanyi b’aho uyu musore yakoraga yabwiye igicumbinews.co.rw ko yakundanaga n’umukobwa nawe ukora akazi ko mu rugo nyuma aza kumubwira ko yamwanze ibishobora kuba byabaye intandaro yo kwiyahura.
Ati: “Imbarutso yo kwiyahura ngo n’uko yakundanaga n’umukobwa. Umwe mu bantu babanaga nawe mu gipangu aho yakoraga yari yambwiye ko umukobwa yamwanze. Ariko kuwa gatandatu ushize yari yarwaye arimo guhirita bamujyana kwa muganga bramuvura aroroherwa ejo akigera mu rugo ashobora kuba yaravuganye n’uwo mukobwa wamwanze bikamuviramo kwiyahura”.
Uyu muturage yakomeje avuga ko yabonye nyakwigendera amanuka hagati ya saa kumi n’imwe na saa kumi n’ebyiri bikekwa ko aribwo yaravuye kugura ibinini by’imbeba nyuma bumva amakuru ngo yapfuye.
Ati: “Namwiboneye hagati ya saa kumi n’imwe na saa kumi n’ebyiri zo ku mugoroba amanuka birashoboka ko yari avuye kugura ibinini by’imbeba. Hari umusore babakoranaga aho mu gipangu yari yagiye kuzana sima mu mujyi avuyeyo akiza asanga inzu yuzuyemo amazi, nibwo yarebye uko byagenze aba arahuruje bamujyana kwa muganga. Banahamagara iwabo nyuma aza gupfa yasubiye mu rugo”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba Ngezahumuremyi Théoneste yabwiye igicumbinews.co.rw ko nabo barimo gukeka ko uyu musore yiyahuye kuko abamugezeho bwa mbere bumvishe aho yararyamye harimo kunuka umuti wica imbeba.
Ati: “Ni umusore w’imyaka 22 ejo yararwaye ajya kwa muganga i Byumba bamugejejeyo nka saa mbiri z’ijoro aza kwitaba Imana. Abari kumwe nawe babonaga ari uburwayi busanzwe gusa ngo bumvaga hanuka ibinini by’imbeba aho yari aryamye. Ashobora kubirya cyangwa yari yateze imbeba inzego z’ibishinzwe zirimo kubikurikirana kugira ngo hamenyekane icyamwishe”.
Ku bijyanye no kuba hari umukobwa waba wari waramwanze. Yagize ati: “Ny’ir’ubwite niwe wakatubwiye niba afitanye ikibazo n’umukobwa none yapfuye. ibyo njye nta makuru mbifiteho turakomeza kubikurikirana”.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Byumba bwasabye abaturage gutangira amakuru kugihe mu gihe habaye ikibazo cyangwa se hari urwaye kuko bifasha. Ikindi bakirinda gukoresha imiti yica udusimba kuko yangiza ubuzima.
Andi makuru igicumbinews.co.rw yahawe n’abaturanyi ba nyakwigendera avuga ko yari yarahaye umukobwa bakundanaga amafaranga mu bihe bitandukanye yohe hamwe agera ku 300,000Frw, biciye mu buryo bwo kwizigamira kugira ngo bazabane nyuma uwo mukobwa akaza kumubwira ko yamwanze ndetse ntanayamusubize.
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: