Gicumbi: Umusore wabanaga n’ababyeyi be yasanzwe mu mugozi yapfuye

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 01 werurwe 2022 nibwo umusore w’imyaka 30 witwa Ngabonziza Fabrice wabanaga n’ababyeyi be mu Mudugudu wa Gatare akagari ka Kigogo mu murenge wa Nyankenke, mu karere ka Gicumbi yasanzwe mu mugozi yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa gateganyo w’umurenge wa Nyankenke Mukashema Félecianne, yabwiye Igicumbi News uko byagenze.




Agira ati: “Mu gitondo yabyutse akora akazi yahirira amatungo anasigara mu rugo abwira ababyeyi be ngo basige ibyo guteka arabatekera bagarutse basanga amanitse mu mugozi munzu yapfuye bivuze ko yiyahuye”.

Mukashema kandi yakomeje avuga ko hataramenyekana icyatumye yiyahura kuko ngo yarabanye n’ababyeyi be neza nta kibazo bagirana.




Gusa ngo yaramaze iminsi ahagaritse akazi ke yakoraga ko gukora amandazi akaranguza mu bacuruzi.

Mukashema yanakomeje agira inama abandi bafite umugambi wo kwiyahura. “Ntibagafate umwanzuro wo kwiyahura, ntago ari icyemezo cyiza, iyo ufite ikibazo ntago ukihererana ubukwiye kureba umuntu wizera ukakimuganiriza”.




HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News