Gicumbi: Umusore wari umaze gusambana yabuze ubwishyu umukobwa arangije aramuhondagura amuciraho imyenda
Ahagana saa sita n’igice z’amanywa zo kuri iki cyumweru Tariki 3 Werurwe 2024, ahazwi nko mu Rubyiniro, mu murengeĀ wa Byumba mu karere ka Gicumbi, nibwo umusore yakubiswe n’umukobwa amuciraho imyenda amushinja kumusambanya akanga kwishyura amafaranga y’icyumba babikoreyemo.
Bakirimo kurwana umunyamakuru wa Igicumbi News yahise ahagera asaba abari bashungereye ko babakiza. Arimo kurira uyu musore yabwiye Igicumbi News ko umukobwa yamuhamagaye ngo bahure barangije bemeranywa ko barasambana akamura amafaranga ibihumbi bibiri gusa ngo nyuma barangije umukobwa we yamwisubiye amwaka ibihumbi bitanu.
Ati: “Njyewe umukobwa navuye mu rugo ampamagaye arangije arambwira ngo nimusange hano mu Rubyiniro , kubera nari nigiriye gusenga, namaze kwinjira mu Kiliziya arambwira ngo ngaruke nyine, ndagaruka anyinjiza mo hariya mu nzu arangije afungaho arambwira ngo ngwino mu cyumba ndagenda akuramo nanjye nkuramo nyine ibyabaye nyine nawe urabyumva ibyo ntabwo ari ngombwa ngo umuntu abivuge”.
Uyu musore yavuze ko bavuye muri iki gikorwa bajyanye kubikuza amafaranga umukobwa amwishyuza ibihumbi bitanu undi amubera ibamba yemera kumuha ibihumbi bibiri. Muri izo ntonganya yahamagawe n’umuntu kuri telefoni uwo umukobwa agirango agiye kumucika ari nacyo cyatumye amufata bikaba intandaro yo kurwanira mu muhanda abantu bahita bahurura.
Uyu mukobwa yakomeje kubwira IgicumbiĀ News ko bari basezeranye amafaranga ibihumbi bitanu y’Amanyarwanda hanyuma akanga kuyamwishyura nyamara yaramaze kumukoresha ibyo bavuganye.
Ati: “Nyine hano haba amashambure nkorera hariya haba akabari noneho uyu mutipe turavuganye araza arambwira ati ‘Ndaguha ibihumbi bibiri’, ndamubwira nti ngwino hano hagiye kuza abantu bagiye kundangurira inzoga’. Araza ndamubwira nti ‘Ishambure ni bitatu arabizi! ampa bibiri , umutipe sinzi ukuntu nikase mu nzu aca hariya aranshika mufatira hariya abigira big diro nyine abigira ibintu birebire birangira fone umuntu ayimwatse”.
Uyu mukobwa we ntiyemera ko uwo musore yakubiswe ahubwo avuga ko yihagazeho akanga kwishyura nk’uko bari babivuganye dore ko ngo umusore yari bwishyure ibihumbi bitanu harimo ibihumbi bitatu y’inzu babikoreyemo ndetse n’ibihumbi bibiri yari bumuhe.
Umuyobozi Ushinzwe umutekano muri iyi santere yabwiye Igicumbi News ko uyu musore yirutse nyuma y’uko abonye ubwishyu bitazakoroha kububona ubwo yari kumwe n’umukobwa bagiye kubikura amafaranga.
Ati: “Uko ikibazo giteye umukobwa amanutse ari kumwe n’umusore baza kubikuza amafaranga, amaze kubikuza amafaranga umusore atangira avuga ati ese kuri sisiteme ya agenti ya Airtel mubikura angahe ku bihumbi bibiri , ndamubwira nti ibihumbi bibiri kubibikura bihwanye n’amafaranga ijana na mirongo inani, ati ko mfite bibiri n’ijana ndamusubiza nti turaguha igihumbi magana cyenda nibwo umusore asohotse avugira kuri telefoni afite ngo umuntu barimo kuvugana ahita afata umwanzuro wo kwiruka, umukobwa ahita amwirukaho Niko kurwana”.
Igicumbi News yasize uwo musore wavugaga ko yahohotewe agiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Byumba isanzwe iri no hafi y’aho byabereye agiye kurega kuko yavugaga ko yahohotewe.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/ Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: