Gicumbi: Umusore w’imyaka 40 arashaka umukobwa bubakana urugo

Rwamigabo arashaka umukobwa barushingana(Photo:Rwamigabo)




Umusore witwa Rwamigabo Jean de Dieu, w’imyaka 40 utuye mu mudugudu wa Gashinge, Akagari ka Kamutora, umurenge wa Rushaki, akarere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru, aravuga ko yatinze gushaka kubera kubanza gushakisha imibereho, kuri ubu akaba avuga ko ashaka umukobwa bagomba kubana akaramata.



Rwamugabo avuga ko ashaka umukobwa uri hagati y’imyaka 19 na 25, agomba kuba ari umukirisitu asengera mu itorero iryariryo ryose kandi akaba yararangije kwiga amashuri yisumbuye ngo singombwa ko yaba akora akazi ka Leta gusa ngo abaye akorera hafi naho yubatse mu murenge wa Rushaki byaba ari akarusho.

Rwamigabo avuga kandi nawe yarangije amashuri yisumbuye mu ndimi n’ubuvanganzo asanzwe akora imirimo y’ubuhinzi aho avuga ko byibura afite imitungo ihwanye na Miliyoni 5 Frw, akavuga ko umukobwa uwujuje ibisabwa yamuhamagara kuri iyi nimero: 0789006831, bagakomezanya ubuzima.



@igicumbinews.co.rw