Gicumbi: Umusore yakubise umukuru w’umudugudu

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Ahagana saa cyenda za manywa zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2022,  nibwo umusore witwa Kamichi wo mu Mudugudu wa Kirara Akagari ka Rebero umurenge wa Muko, mu karere ka Gicumbi, yakubise umukuru w’umudugudu wa Kirara witwa Sekamana Celestin amuzijije ko yaje mu kibazo cy’ihene zari zibwe.

Mudugudu mu gahinda kenshi aganira na Igicumbi News. Yagize ati: “Umujura umwe yibye amatungo atuye m’uwundi mudugudu yaje kuyahisha mu mudugudu wanjye arayazana ayashyikiriza abantu babiri batandukanye, ubwo rero umwe niwe wansagariye kuko uwansagariye niwe wari wafatanywe ayo matungo”.



Nyuma yuko byagaragaraga ko uyu musore utari umenyereweho ubujura akoze ikosa rikomeye ryo gusagarira umuyobozi nyamara biri mu nshingano ze zo gukemura ibibazo by’abaturage ayobora, umwe mu baturage baganiriye na Igicumbi News ndetse wari aho ibi byabereye yavuze ko bibabaje kumva umuturage yambura icyubahiro cy’umuyobozi nyamara baramwitoreye bamukunze.

Ati: “Umujura yazanye ihene avuye mu wundi mudugudu ayibitsa umusore mugenzi we hanyuma twaje kumufata arayitanga ubwo mudugudu agiye kumubaza uko byagenze niko uyu musore amafata mu mashati bararwana turabakiza mudugudu ahita arakara gusa ntabwo tuzi ikintu uwo mwana yamujijije”.

Uyu muturage ndetse n’abandi baturage bavuze ko bitari bidakwiye ko umuyobozi yakwambura agaciro ko gusagarirwa n’umuturage nyamara yari aje gukemura ikibazo. 



Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rebero ku murongo wa telefone asa nkaho ahunga ibyabaye yavuze ko ntawakubiswe.

Ati: “Uvuga ibyo nsinzi aho yabivanye rwose gusa ikibazo cyabaye ejo n’umwana wo muri Ngange wavanyeyo ihene aragenda imwe ayibitsa muri Kirara hanyuma arayigurisha ariko uwo mwana ubusanzwe yari asanzwe yogoshera muri Ngange yimukira muri Ruvune mu kagari ka Gasambya numvise hari akavuyo nuko mpita njyayo naho ibyo byo kuvuga ngo mudugudu yakubiswe ntabyo nigeze mbona kuko na mudugudu twari kumwe ku mugoroba”.

Nubwo Gitifu avuga ko mudugudu atasagariwe ariko Celestin usanzwe ayobora umudugudu wa Kirara we avuga ko yababajwe nuko yahohotewe n’igisambo ndetse na bamwe mu baturage baganiriye na Igicumbi News bavuze ko  uyu musore yambuye agaciro mudugudu wabo.



Emmnuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News