Gicumbi: Umusore yakubiswe agirwa intere bamujugunya ku muhanda agejejwe kwa muganga ahita apfa
Kuri iki cyumweru dusoje Tariki 27 Kamena 2021, Umusore w’imyaka 18 witwa Uwase Steven, uzwi ku izina rya Tipe yasanzwe Ku muhanda wo mu mudugudu wa Gacurabwenge, mu kagari ka Gacurabwenge, mu Murenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi, yakubiswe bikomeye n’abantu bataramenyekana bamushinjaga ubujura ubundi bamusiga ku muhanda ari intere, nyuma abantu bamujyana kwa muganga agezeyo arapfa.
Igicumbi News yavuganye n’Umukuru w’Umudugudu wa Gacurabwenge, Sunday Emmanuel, avuga ko uyu musore yakubiswe avuye kwiba imyenda. Ati: “Yaragiye ahantura imyenda ahantu, ngo aragenda ayishyira mu kizu banyirayo barashakisha babura uyijyanye, baza kumubona amanuka ahantu mu ishyamba, hashize akanya induru iba iravuze ngo Steven bamukubise arenda guhwera, twiyambaje Polisi nayo itubwira ko arukumujyana kwa muganga, yahise ajyanwa yo, bigeze mu masaha ya saa tatu z’ijoro tumenya amakuru ko yapfuye, ubu twakoze raporo tuyishyikiriza inzego zidukuriye ngo bakurikirane barebe ababa bamukubise”.
Emmanuel kandi yakomeje avuga ko uyu musore yari asanzwe ari umujura ari ko nanone “ntago uwaba yamukubise twamushima kuko twigishijwe gufata uwakoze icyaha tukamuha inzego z’ubutabera”.
Ubwo twandikaga iyi nkuru, Igicumbi News Ku murongo wa telefone yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba, Mwumvaneza Didace, atubwira ko ayo makuru atarayamenya neza agiye kuyakurikirana.
Kanda hasi wumve uko mudugudu abisobanura:
Hari hashize ukwezi undi umusore ukomoka mu nkambi y’impunzi z’Abakongomani ya Gihembe iherereye mu karere ka Gicumbi, washinjwaga ubujura bwo gutobora inzu akubiswe n’abantu kugeza bamwishe ubundi bakamujugunya imbere y’urusengero rwa ADEPR Byumba.
HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV: