Gicumbi: Umusore yarumye nyina izuru aricira hasi ahita atoroka bapfa ko adashaka ko abana n’uwo yakunze

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)
Ku wa 16 Gashyantare 2025, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Byumba, Akagari ka Gacurabwenge, mu mudugudu wa Rwasama, hamenyekanye amakuru y’umusore warumye nyina izuru aricira hasi ahita atoroka amuziza ko atoteza umugore we.
Uyu musore witwa MUVUNYI Valens, uri mu kigero cy’imyaka 25, yakundaga kwahirira amatungo y’iwabo, nubwo rimwe na rimwe yajyaga gupagasa ashakira imibereho muri Uganda. Nyina witwa AKIMANA Claudine, uri mu kigero cy’imyaka 60, yakoraga imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi kuko yari atunze inka enye (4).
Uyu musore yarumye nyina amazuru nyuma y’iminsi itatu amuzaniye umugore, akaba yari amaze igihe kinini cyane afasha iwabo mu mirimo yo mu rugo cyane cyane mu kwahirira amatungo.
Amakuru IgicumbiNews.co.rw yamenye ni uko kuva uyu musore yazana umugore akamutungira iwabo, nyina atigeze yishimira uwo mugore. Byageze aho yanga kumugaburira, ashaka kumwicisha inzara kuko yashakaga ko batandukana.
Mu kiganiro yagiranye na IgicumbiNews.co.rw, SINGIRANKABO Etienne yavuze ko ubwo yageraga ahabereye aya marorerwa yasanze amarira ari menshi. Yakomeje avuga ko yahasanze agace k’izuru kasigaye akakajyana kwa muganga kugirango bagatereho. Uwo mubyeyi yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo ahabwe ubutabazi.
Umuyobozi w’umudugudu SINGIRANKABO Etienne yavuze ko uyu muryango wari usanzwe ubana neza, uretse ko kuva umusore yazana umugore, ibintu byakiriwe nabi mu muryango maze bahita batangira kubana mu makimbirane.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko icyateye MUVUNYI Valens kuruma nyina amazuru ari uko yatashye ku mugoroba wo ku cyumweru ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), agasanga nyina yasohoye ibikoresho byose byabo birimo matola n’imyenda, akabishyira hanze abasaba gushaka ahandi bajya kuba kuko yari amaze kubarambirwa.
Amakuru IgicumbiNews.co.rw ifite ni uko uyu musore yari yarashakiye iwabo kuko yari akiri kumwe n’ababyeyi be. Hari kandi mushiki we wabaga iwabo kuko yari yaratewe inda n’umugabo nyuma y’amezi make undi akamutera indi inda. Bemeranyije kubana, ariko urugo ruzakumunanira, bituma asubira iwabo aho avuka.
Umuyobozi w’umudugudu SINGIRANKABO yageneye abanyarwanda bose ubutumwa abasaba kwirinda amakimbirane kandi mu gihe hagaragaye amakimbirane bakagana inzego z’ubuyobozi zikabafasha gukemura ibibazo mu mahoro, kuko izo nzego zibafasha kandi zikabagira inama yo gukemura ibibazo igihe byananiranye.
MANIRIHO Emmanuel// IgicumbiNews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: