Gicumbi: Umusore yasanzwe mu ishyamba yapfuye

Kuri uyu wa Gatanu w’icyumweru dusoje, Tariki ya 04 ukuboza 2020, nibwo Nsengimana Diogene yasanzwe mu ishyamba ryo mu murenge wa Rukomo mu karere ka Gicumbi yapfuye,
Harakekwa ko yaba yiyahuye akoresheje ibinini byica imbeba.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Rukomo, Niyitegeka Alphonse yemereye Igicumbi News ko uyu musore yasanzwe mu ishyamba yapfuye ariko hakaba hategerejwe igisubizo cyo kwa muganga kugirango hamenyekane icyamwishe. Ati: “Nibyo yasanzwe mu ishyamba yapfuye, ariko ntago tuzi niba byatewe no kwiyahura, iyo tubonye umuntu wapfuye bitunguranye atararwaye inzego z’ibishinzwe nizo zemeza icyateye urupfu rwe, RIB yatwaye umurambo we bityo niyo izemeza icyateye urupfu rwe”.

Nyakwigendera yari afite imyaka 24 aho yari atuye mu murenge wa Rukomo, akagari ka Cyuru, umudugudu wa Kabuga akaba yakomokaga mu murenge wa Manyagiro hose ni mu karere ka Gicumbi.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News