Gicumbi: Umusore yatwitse mukase akoresheje Lisansi

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize  Tariki ya 14 Gicurasi 2022, nibwo Umusore witwa Uwihirwe Papias, w’imyaka 25 wo mu murenge wa Shangasha, Mu karere  ka Gicumbi yatwitse mukase akoresheje Lisansi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangasha, Mbarushimana Prudence, yabwiye Igicumbi News ko uyu musore yavuye m’uwundi murenge ajya kureba mukase aho yari ari mu rugo ahita amumenaho Lisansi aramutwika.



Ati: “Uwihirwe yaje avuye mu murenge wa Bwisigye aho yabaga ageze mu rugo kwa mukase mu kagari ka Nyabubare, umudugudu wa Kajyanjyari, asanga mukase acanye imbabura ahitako amenamo Lisansi, uwo mukase arashya”.

Mbarushimana kandi yakomeje avuga ko uyu mugore atitabye Imana ahubwo yahise ajyanwa kwa muganga ku Bitaro bya Byumba naho Uwihirwe ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha(RIB).



Gitifu avuga ko bataramenya icyaba cyaratumye uyu musore akora ayo mahano.

Ati: “Ntago turamenya icyamuteye gukora ibyo kuko nta nubwo bari babanye nabi cyane, gusa uwihirwe yasaga n’uwanyoye inzoga”.

Mbarushimana yashishikarije abantu kubana neza bakirinda guhemukirana. Agira ati: “Abantu  bagomba kubana neza tukirinda guhemukirana kuko kubana nabi ntakiza kiba kizavamo usibye gutera ibibazo”.



HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: