Gicumbi: Umuturage yatawe muri yombi akurikiranyweho kwiba amazi

Kuri uyu wa Kabiri Tariki 04 Kanama 2020 ,WASAC ku bufatanye na Sitasiyo ya polisi ya Byumba bafatiye mu cyuho umuturage arimo kwiba amazi ahita ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB).

Uyu muturage yitwa Ndayizeye Jean Claude atuye mu murenge wa Byumba akagari ka Gacurabwenge umudugudu wa Rwasama akaba yamaze gutabwa muri yombi aho akurikiranyweho icyaha cyo kwiba amazi.

Kabazayire Lucie Umuyobozi  wa WASAC ishami rya  Gicumbi yabwiye Igicumbi News ko uyu muturage watawe muri yombi yibaga amazi  yishe mubazi. Ati: “Nibyo Koko uyu muturage yari amaze igihe yarayobeje konteri k’uburyo yavomaga amazi aho kugirango konteri ijye ibara imibare y’amafaranga ahwanye n’amazi yavomye ahubwo ikajya ikuramo , k’uburyo muri make yabaraga isubira inyuma,gusa uyu muturage nawe arabyemera ariko akavuga ko atazi uwaba warabikoze,kugeza ubu twamushyikirije ubugenzacyaha ngo akurikiranywe”.

Kabazayire kandi yakomeje agira inama abaturarwanda kwirinda kwiba amazi.Yagize ati: “Turagira inama buri umwe wese ufite amazi mu rugo cyangwa ufite aho ahurira n’ivomwa rya mazi kwitwararika no kudatuma hari ucokoza konteri kuko ashobora kuyicokoza ugasanga bigenze bityo Kandi wowe ny’iri amazi utazi uko byagenze ,bityo bikakugiraho ingaruka,gusa n’uwari ufite gahunda yo kuzabikora turamugira inama yo kubireka kuko sibyiza”.

Igikorwa cyo kumufata cyakozwe ku bufatanye na sitasiyo ya polisi ya Byumba maze uwagikoze ashyikirizwa RIB.

Nk’uko biteganywa n’itegeko  ryo mu gitabo gihana ibyaha mu Rwanda, Umuntu wese ufashwe yiba amazi ahabwa igihano cy’igifungo cyangwa agatanga amande angana na Miliyoni imwe y’amanyarwanda.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News

About The Author