Gicumbi: Umwalimu yafatiwe mu cyuho arimo gusambana n’inshoreke ye

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Umwalimu witwa Havugimana Jean Pierre bakunda kwita Peter wigishaga ku Kigo cy’amashuri abanza cya Kitazigurwa giherereye mu Karere ka Gicumbi, mu murenge wa Shangasha, yatawe muri yombi nyuma y’uko afashwe yiha akabyizi n’inshoreke ye aho hari hashize iminsi mike ahunze urugo rwe rw’isezerano akajya kwikodeshereza inzu ahandi.

Amakuru bamwe mu baturage bahaye umunyamakuru wa igicumbinews.co.rw avuga ko uyu mwarimu yahunze urugo rwe kuko yari asanzwe afite umugore n’umwana ariko akagira ingeso yo guheheta ku buryo yari ageze no ku rwego rwo gushaka gutereta bagenzi be bakoranaga.

Umwe mu baturage baganiriye na igicumbinews.co.rw. Ati: “Uyu mwalimu yari nk’ingeso!.  Yari umwalimu aniga kuri kaminuza ya UTAB. Avuka hano Nyabishambi ariko yigishaga Kitazigurwa, ubwo rero umugore we mukuru w’isezerano babyaranye gatatu yasaga nk’uwamutaye aho yagiye gukodesha inzu hafi y’aho yigisha kandi no mu rugo rwe ari aho hafi. Ubwo rero umugore we yaragiye arabafata arabakingirana maze ajya kuzana ubuyobozi ku ishuri”.

Uyu muturage yakomeje. Agira ati: “Yahoraga asimburanya abakobwa n’abagore kuko hari n’igihe bahahuriraga ari benshi bakarwana. Ubu dufite ubwoba ko n’abana yigisha azabageraho kuko no mu barimu bakorana abageramo ariko bamwe bakamukanira”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangasha, Mukankusi yemereye igicumbinews.co.rw iby’itabwa muri yombi ry’uyu murezi. Avuga ko n’ubundi yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore we.




Ati:” Yigishaga ku Kigo cy’amashuri abanza cya Kitazigurwa. Yari afitanye amakimbirane n’umugore we mu kagari no ku ishuri bakagerageza kubahuza biranga, bigera ku rwego rw’umurenge turabaganiriza ariko twamugira inama tukabona nta guhinduka. Ubwo rero muri iyi minsi nibwo yafatiwe aho yari afite umugore w’inshoreke ashyikirizwa inzego z’ibishinzwe”.

Gitifu Mukankusi yirinze kugira icyo atangariza umunyamakuru wa igicumbinews.co.rw ku makuru avugwa ko uyu mwarimu yajyaga atesha umutwe bagenzi bakoranaga abareshya. Avuga ko ayo makuru  ntayo azi.

Mu butumwa Umuyobozi w’Umurenge wa Shangasha yahaye abaturage yabasabye kutagira ikibazo kuko uwo mwalimu akurikiranwe ku giti cye nta gikuba cyacitse.

Ati:” Abarezi tuganira kenshi ku bigo by’amashuri tukabibutsa ko bagomba kuzirikana inshingano zabo zikomeye zo kurera abana b’u Rwanda.  Hanyuma abana ntibababuze kuza kwiga, kuko uyu mwalimu ni case imwe kandi abandi barakora neza akazi. Muze dufatanye kurera abana bacu”.

Amakuru agera kuri Igicumbi News avuga ko uyu mwarimu  afungiwe kuri RIB station ya Byumba mu gihe hakomeje iperereza.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author