Gicumbi: Umwalimu yasanzwe mu ishyamba yapfuye
Kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 28 Gashyantare 2022, mu masaha y’igitondo ahagana saa tatu mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Gatobotobo mu kagari ka Kabuga umurenge wa kageyo wo mu karere ka Gicumbi hasanzwe umurambo w’umusore w’imyaka 30 witwa Emile uzayisenga wari umwalimu ku rwunge rw’amashuri ya Horezo mu murenge wa Kageyo.
Hari amakuru abaturage bahaye IgicumbiĀ News avuga ko ku cyumweru Tariki ya 27 Gashyantare 2022 uyu musore wanatwikishaga amakara yajyanye n’abo bakorana bamutwikira amakara mu ishyamba ayatwikiramo bagezeyo ntiyagaruka Niko nyuma kuhamusanga yapfuye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kageyo Gahano Rubera Jean Marie Vianney, we yabwiye Igicumbi News ko uyu musore koko bamusanze mu ishyamba yapfuye ariko hatazwi uko yahageze.
Ati: “Mu masaha ya saa tatu yasanzwe mu ishyamba yapfuye, amakuru avuga ko yajyanye n’abantu Sibyo kuko n’abo mu muryango we bavuga ko batazi igihe yagendeye”.
Gahano kandi yakomeje avuga ko inzego z’ibishinzwe zirimo gukora iperereza bityo hategerejwe ikizarivamo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), rwamaze guta muri yombi abasore bagera kuri baneĀ mu gihe iperereza rigikomeje.
HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News