Gicumbi: Umwana w’imyaka 13 arakekwaho kwica umwana w’imyaka 6

Tariki ya 17 Gicurasi 2021, mu murenge wa Nyamiyaga, mu karere ka Gicumbi,  humvikanye urupfu rwa Turinayo Jean Paul bivugwa ko yishwe n’ibuye yatewe Na Niyigena Daniel bari mu ishyamba aho bari bagiye gusenya.

Igicumbi News yavuganye na Kalisa Claudien, umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga adutangariza iby’urupfu rw’uyu mwana, avuga ko bikekwa ko yishwe na mugenzi we. Ati: “Niyigena Daniel yatubwiye ko uyu turinayo Jean Paul yabakurikiye bagiye gusenya bagezeyo akandagira ibuye rirahirima rigwa kuri nyakwigendera aba arapfuye ,nyakwigendera yajyanwe i Byumba ngo harebwe niba ariryo buye rwamwishe naho Daniel ajyanwa kuri Polisi.

Claudien kandi Yakomeje agira ababyeyi z’uburyo bagomba kurera abana babo. Ati: “Mu byukuri ababyeyi bakwiye kwita ku bana  bato kuko bakagombye Kuba bari kumwe n’ababyeyi babaha uburere babitaho, rwose ababyeyi nibite kubana babo barere abana uko bikwiye”.

Nyakwigendera yari atuye mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Nyamiyaga, akagari ka Jamba, umudugudu wa Rugarama, akaba yari afite ababyeyi bombi.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV: