Gicumbi: Umwana w’imyaka 2 yanyweye umuti usukura intoki ‘Hand sanitizer’ arapfa

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2020, Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Kaniga, umwana witwa Nikuze Josue wari ufite imyaka ibiri n’amezi arindwi yapfuye azize kunywa umuti usukura intoki uzwi nka ‘Hand Sanitizer’, uyu muti muri iki gihe urimo kwifashishwa mu bikorwa by’isuku byo kwirinda Coronavirus.

Amakuru agera ku Igicumbi News avuga ko Papa w’uyu mwana yari umumotari ashyira munzu uyu muti usukura intoki ‘Hand Sanitizer’ yakundaga kwifashisha mu kazi ke ko gutwara abagenzi awubatera mu biganza no muri kasike ye, nyuma umwana yaje kuwubona arawunywa ahita apfa. 

Umunyabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Kaniga Bangirana Jean Marie vianney yemereye Igicumbi News ko aya makuru ariyo, avuga ko uyu mwana yakinishije uyu muti arawunywa bimuviramo kwitaba Imana. Yagize ati: “Nibyo nkuko amakuru yamenyekanye umwana yanyweye alcohol ikoreshwa mu kurwanya Coronavirus bagerageza kumujyana kwamuganga ariko ntibyagira icyo bitanga yitaba Imana, gusa kuba yanyweye iyi alcohol ni byabindi by’abana usanga bafata icyo babonye cyose. Nta yindi mpamvu yabayeho yatumye uyu mwana anywa iyi alcohol”.

Bangirana yakomeje agira inama ababyeyi. Ati: “Inama twaha ababyeyi n’uko bajya bita kubana babo aho bari hose, kuko umwana ntago abazi icyica n’ikitica”.

Ababyeyi ba nyakwigendera bari batuye mu karere ka gicumbi umurenge wa Kaniga, mu kagali ka Nyarwomba umudugudu wa kimyugu.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News