Gicumbi: Umwana w’imyaka 5 yasanzwe mu nzu aziritswe imigozi yapfuye

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Werurwe 2022, mu masaha ya mu gitondo ahagana saa yine mu murenge wa Nyamiyaga, akagari ka Kiziba, umudugudu wa Karambi mu karere ka Gicumbi umwana w’imyaka itanu yasanzwe mu nzu yapfuye harakekwa ko yishwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga, Kalisa Claudien yabwiye Igicumbi News ko uyu mwana yapfiriye mu rugo yarererwagamo.



Ati: “Ni umwana wabaga ahantu yarererwaga, ku cyumweru abamurera bamujyanye k’uwamubyaye ngo harebwe uko bamubonera Mituel barabyumvikana arongera agarurwa kurererwa ahongaho bamureraga, bukeye bwaho banyirurugo bamusiga mu rugo bagarutse basanga yapfuye. Abamwishe bamuziritse imifuka mu mutwe mu mbavu no munda”.

Kalisa yakomeje avuga ko hataramenyekana abamwishe kuko banyirurugo aribo bamureraga bavuga ko bamusize mu rugo bagaruka bagasanga yapfuye kandi ntakibazo bari bafitanye.



Kalisa asaba ko “Abantu Bakwiye kumenya ko nta muntu ufite uburenganzira bwo kuvutsa undi ubuzima bityo umuntu akwiye gucunga ubuzima bwe n’ubwa mugenzi we.

Abantu dukwiye kwirinda amakimbirane ndetse aho bitamezeneza tugatangira amakuru ku gihe abafite umugambi mubi bakamenyekana hakiri kare”.



HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News