Gicumbi: Umwana w’imyaka 7 yatwawe n’amazi aburirwa irengero

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 20 Mata 2022, Uwamutabara Anitha wigaga mu mwaka wa 2 w’amashuri abanza yatwawe n’amazi ari kuva Ku ishuri ku mugoroba, ibi byabereye mu murenge wa Shangasha akagari ka Nyabishambi, umudugudu wa murambo ni mugihe nyakwigendera yari atuye mu murenge wa Byumba, Akagari ka Gacurabwenge Umudugudu wa Rwasama, mu karere ka Gicumbi, uyu mwana yigaga mu mwaka wa mbere kuri Ecole Primaire Jeunness muri Shangasha.



Umwe akaba n’umuturanyi w’ababyeyi ba nyakwigendera yabwiye Igicumbi News ko bashakishije baburiwe irengero.

Agira ati: “Yatwawe n’amazi imvura yiriwe igwa Ku wa gatatu, twashatse umurambo twawubuze nubu tuvuye i Gatuna dushakisha twaburiwe ariko turaguma dushakishe”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangasha, Mbarushimana Prudence, nawe yahamije aya makuru.



Abwira Igicumbi News ati: “Imvura yiriwe igwa ubwo rero yamutwaye arigutaha ashobora kuba yarakandagiye nabi akanyerera, ubu ntago turamubona turacyashakisha”.

Mbarushimana kandi yakomeje avuga ko ababyeyi n’abayobozi b’ikigo bakwiye kujya bigisha abana kwirinda kwambukira ahantu habi mu gihe imvura iguye.

Agira ati: “Ababyeyi n’abayobozi b’ikigo bakwiye kujya baganiriza abana bakababwira ko iyo haguye imvura nyinshi bakwiye kujya bambukira ahantu hafite umutekano”.

Uyu mwana yaguye mu mugezi uri hagati y’imirima y’icyayi abahaturiye barakeka ko amazi yaba yamukomezanyije muri Uganda arinayo mpamvu basaba ubuyobozi ko bwavugana n’ubw’igihugu cy’abaturanyi kugirango bakomeze gushakisha irengero rye.



HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News