Gicumbi: Uruhinja rw’icyumweru kimwe rwatoraguwe imbere y’urugo rw’Umupasiteri

Uruhinja rwatoraguwe ruri kumwe n'umubyeyi ugiye kururera(Photo:Igicumbi News)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, Tariki 17 Nyakanga 2021, ahagana saa Moya n’igice z’umugoroba, mu murenge wa Nyamiyaga, mu karere ka Gicumbi, Ku rugo rwa Ntaganira Leonard usanzwe ari Umupasiteri, hasanzwe uruhinja bivugwa ko rumaze icyumweru kimwe ruvutse rukaba rwabonywe n’umwana wari uvuye gufata umutumba mu urutoki.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga, Kalisa Claudien, yemereye Igicumbi News ko uru ruhinja rwatoraguwe, avuga ko hagishakishwa uwarutaye nubwo hari uwiyemeje guhita arurera.



Ati: “Nibyo uruhinja rwatoraguwe Ku rugo rw’umuturage wo muri uyu murenge hagati ya saa moya na saa mbiri z’umugoroba, gusa habonetse umugiraneza ajya kurwitaho, ubu tukaba turi kureba ko twabona uwabikoze”.

Nk’uko ubuyobozi bwabitangarije Igicumbi News, nyuma yuko barubonye bagasanga ari ruzima, umuturage witwa Mporamusanga Juvenal, yahise ahagera yiyemeza ko arujyana mu rugo iwe bakarurera.

Uyu mugiraneza, yabwiye Igicumbi  News ati: “Niyemeje kururera twanarushyize amata mukanwa tubona rurayamize, icyo nasaba ubuyobozi bujye bumfasha bumbonere ubwishingizi bwo kwivuza bw’uyu mwana n’ubundi bufasha bushoboka”.



Umumyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga, Kalisa Claudien aratanga inama ku bantu bose, yo kujya birinda icyatuma babyara abana badashoboye kurera.

Agira ati: “Ababyeyi bakwiye kujya bita ku bana babo bakabaha uburere kuko umwana wahawe uburere neza ntago yishora mu biyobyabwenge no mu busambanyi, kuko nibyo bituma hato na hato batwita, abana nabo bakamenya uko bacunga  neza ejo habo”.



 

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News 

 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author