Gicumbi: uwari Visi Meya yongeye kwizeza abaturage bazongera kumutuma ko atazabatenguha

NTEZIRYAYO Anastase wongeye  kwizeza abaturage kuzabashyira ku isonga mu miyoborere ye , arabasaba kumushyigikira bamutora ku mwaya wo kongera kujya muri Njyanama y’Akarere ka Gicumbi.

Yagize ati:” Banyagicumbi namwe nshuti ! mbashimiye uko mwanshyigikiye mu bihe bishize ! nongeye kubajya imbere niyamamariza kujya muri Njyanama y’Akarere ka Gicumbi ! nzababera intumwa itazabatenguha.”

NTEZIRYAYO Anastase wari umujyanama ,muri Njyanama y’akarere ka Gicumbi n’ umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, aravuga ko azakomeza gushyira ku isonga abaturage mu miyoborere ye.

Muri 2018-2021 NTEZIRYAYO Anastase yari umujyanama muri Njyanama y’Akarere ka Gicumbi n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

2006-2018 NTEZIRYAYO Anastase yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu mirenge ya Bungwe, Ruhunde, Gatebe na Kivuye yo mu karere ka Burera.

2005-2006 NTEZIRYAYO Anastase yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rushaki.