Gicumbi: Yafashwe nyuma yo kubwira uwarokotse Jenoside ko umwanya yinjiyemo wo kwibuka ari igihe cyo gukoresha ibirori by’isabukuru

Mu gihe u Rwanda n’isi bari mu gikorwa cyo  kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994, Mu karere ka Gicumbi, Mu murenge wa Ruvune akagari ka Cyandaro, umudugudu wa Karambo, ubwo iki gikorwa cyatangiraga  Tariki ya 7 mata 2022, Rutagengwa vincent w’imyaka 62 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatanze ikirego mu nzego z’ubugenzacyaha avuga ko Gakwerere Vincent w’imyaka 33,  yamubwiye ko igihe cyo kwibuka agiye kwinjiramo ari umwanya agiye gukoresherezamo anniversaire(Isabukuru).

Umuyobozi w’Akarere  ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yabwiye Igicumbi  News ko ayo makuru bayamenye kandi ko ukekwaho kubivuga inzego z’ubugenzacyaha zirimo kumukurikirana.

Ati: “Twarabimenye biratubabaza, yabikoze yanyweye inzoga ariko nanone ntago kuzinywa bivuze kuvuga ibyo utatekerezaga ahubwo zirakugaragaza byabindi warusanze utekereza ukabivuga, uwabikoze yashyikirijwe inzego zibishinzwe kugirango zimukurikirane”.

Nzabonimpa kandi yanavuze ku makuru yumvikanye avuga ko muri uyu murenge wa Ruvune, mu kagari ka Gashirira mu mudugudu wa Nyarubuye, insoresore eshatu ziri mu kigero cy’imyaka 15 zateye amabuye ku nzu y’uwarokotse Jenoside.

Agira ati: “Ayo makuru nayo twarayamenye ariko ntago twahita tuvuga ko ari ingengabitekerezo kuko n’abana bakiri bato cyane noneho n’imiryango yabo yaba iya bana ndetse n’iy’uwo batereye ibuye hejuru y’inzu ye bagaragaje ko no mumibanire ya bo ntacyo bapfa cyatera abo bana gukora ibyo, dore ko n’abana batemera ko aribo ari ukubakeka ,na bo barigukurikiranwa ariko amakuru azagaragazwa tuzayatangaza”.

Abana bashinjwa gutera amabuye hejuru y’inzu y’uwarokotse Jenoside

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, yanakomeje yibutsa abantu ko ibi bihe turimo ari bihe byo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside anibutsa urubyiruko ko rukwiye kujya rusura Inzibutso ziruhukiyemo imibiri y’abatutsi bazize Jenoside rugasoma ibitabo by ‘amateka ya jenoside kugirango mu biganiro bigenda bitangwa n’uwaba ayo mateka atayumva bigende bimufasha kuyamenya ashingiye kubigaragara n’ingero zifatika n’ibimenyetso bya Jenoside yakorewe abatutsi. Anibutsa abantu bose ko Leta itazihanganira buri wese wagaragaza ingengabitekerezo no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News 



About The Author