Gicumbi:Abagabo 3 bakurikiranweho kwica umugore babanje kumusambanya

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 16 Kanama 2024 nibwo Umugore witwa Mukarabarisa Belthilde wari uzwi ku izina rya Tenesi w’imyaka 48 wo mu Mugudu wa Mataba Akagari ka Munyinya, Umurenge wa Rukomo, Akarere ka Gicumbi,  yishwe bamaze kumusambanya bimenyekana mu gitondo cyo kuwa gatandatu Tariki 17 Kanama 2024.

Amakuru y’ibanze igicumbinews.co.rw yahawe na bamwe mu baturage b’aho byabereye avuga ko Mukabarisa yari asanzwe ari mu baturage batishoboye bafashwa na Leta. Umunsi yiciweho yari yavuye gufata kuri SACCO amafaranga Leta imufasha angana n’ibihumbi makumyabiri(20,000Frw).

Nyuma yo gufata ayo mafaranga yahitiye mu kabari kari mu isantere ya Munyinya. Aza gufata amwe mu mafaranga yari afite ayaha abagore b’inshuti ze ngo bayamubikire. Baza kumusiga mu kabari barataha. Umwe mu baduhaye amakuru. Yagize ati:  “Tenesi yaje gutaha mu ijoro ategwa n’abagabo batatu harimo n’abo bari basangiye bashaka kumwaka amafaranga babanza kumusambanya”.

Uyu muturage yakomeje abwira igicumbinews.co.rw. Ati: “Kubera ko hari abo yamenyemo harimo n’umusore w’umugabo babyaranye. Bahise bamwica kugira ngo atazabivuga. Aho bamwiciye twahasanze inzoga yitwa Tunura, bigaragara ko ariyo bari barimo kunywa. Kugira ngo bimenyekane n’uko hari umwe mu bakekwa inkweto ze mu gitondo twasanze zatakaye muri iyo nzira nawe arimo kuzishaka.




Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yabwiye igicumbinews.co.rw ko abakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bamaze gufatwa barafungwa. Iperereza rikaba rikomeje.

Ati: “Uwo mugore yasanzwe mu gitondo yishwe. Yari umuturage ufashwa na leta. Abagize uruhare muri uru rupfu barimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe “.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Kacyiru mu mujyi wa Kigali. Ni mu gihe abagabo batatu bakurinweho kugira uruhare muri uru rupfu bafungiwe kuri RIB station ya Byumba mu gihe iperereza rigikomeje.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwihanganishije umuryango wa Nyakwigendera. Bwibutsa abaturage kwirinda ubugizi bwa nabi. Kandi ko nawe ugomba kuvutsa undi ubuzima kuko bihanwa n’amategeko. Busaba abaturage ko mu gihe hari ikibazo kigaragaye hagati ya bo bakwegera Ubuyobozi bukagikemura.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ikiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author