Gicumbi:Abahinzi baravuga ko umusaruro wabo ubapfira ubusa bitewe no kubura abawubagurira

Bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi baravuga umusaruro wabo ubapfira ubusa cyangwa abamamyi bakabunamaho bitewe no kubura uburyo bwo kugeza ku isoko ibyo baba bejeje.

Abo bahinzi bakaba basaba ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi kubafasha kubona ibikorwa remezo biborohereza kugeza umusaruro wabo ku isoko cyangwa kakabashikira ba rwiyemezamirimo bashobora kubagurira umusaruro.

Abahinzi bagaragaza cyane ko bafite iki kibazo ni abo mu kagali ka Gasambya muri uyu murenge wa Ruvune. Ni akagali gaherereye mu misozi miremire gafite imihanda yuzuyemo ibinogo kandi mito.

Iyakaremye Francois, umwe mu baturage bo muri ako gace avuga ko kugira ngo bagere ku isoko ribegereye bibasaba gukora urugendo rw’ibilometero 20. Aragira ati:”urabona hano hantu dutuye ni kure yo ku isoko rya Rebero dusanzwe tugurishaho umusaruro wacu byibura kugerayo ntago wajya munsi ya Km 20.

Uyu muhinzi akomeza avuga ko kuba nta soko bafite ribegereye bituma umusaruro wabo wangirika cyangwa bakagurirwa kuri macye.Ati:”nkubu neza igitoki gipima ibiro 100 ariko kubera ko ntabona ungurira, umuntu wese uje inaha yifitiye moto cyangwa imodoka ampa amafaranga yishakiye, nk’igitoki bakampaye ibihumbi umunani bacyingurira ku ibihumbi bitanu kubera ko nta bushobozi mfite bwo kukigeza ku isoko”.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nteziryayo Anastase, we avuga ko ikibazo cy’aba bahinzi agiye kukiganiraho n’izindi nzego zitandukanye kugirango gishakirwe igisubizo kirambye. Aragira ati:”Tugiye kuganira n’abikorera tubakangurire kujya  kugura umusaruro wabo baturage ariko n’abahinzi turabasaba ku ishyira hamwe kugirango kugurisha ibyo bejeje biborohere”.

Ubusanzwe, ku bufatanye na Banki y’Isi, Leta y’u Rwanda yubaka imihanda y’imigenderano izwi nka Feeder Roads mu bice by’icyaro hagamijwe gufasha umuhinzi kugeza umusaruro ku isoko.

Abo baturage bo mu Murenge wa Ruvune, na bo bakaba basaba akarere kubakorera ubuvugizi na bo bakubakirwa imihanda nk’iyo kugira ngo bashobore kubona uko biteza imbere.

BIZIMANA Desire/igicumbinews.co.rw