Gicumbi:Abakuru b’imidugudu barasabwa kugira uruhare mu gukemura ikibazo cy’imiryango idafite ubwiherero

Ibi Abakuru b’Imidugudu yo mu Karere ka Gicumbi babisabwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, wari Umushyitsi Mukuru mu nama y’Inama Mpuzabikorwa y’aka Karere, yateranye kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Nzeri 2019, igamije kuganira ku iterambere ryako no gufata ingamba zo kurushaho guteza imbere imibereho y’abagatuye. Ni inama yitabiriwe n’Abayobozi batandukanye bo muri aka Karere, uhereye ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere, Inzego z’Umutekano ndetse n’Abafatanyabikorwa bako batandukanye.

Mu butumwa yagejeje ku Bayobozi bitabiriye iyi nama biganjemo Abakuru b’Imidugudu aho bageraga kuri magana atandatu na mirongo itatu, Guverineri Gatabazi yabasabye kwegera buri muturage no kumenya ibibazo afite ndetse no kamufasha kubisohokamo. Aha ni naho Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yahereye asaba aba Bakuru b’Imidugudu kugira uruhare mu gukemura ikibazo cy’imiryango idafite ubwiherero, aho yabasabye ko iki kibazo cyaba cyarangiye bitarenze ku itariki ya 30 Nzeri 2019. Yagize ati, “Abakuru b’Imidugudu ni mwebwe bayobozi mubana n’abaturage, ni mwebwe kandi mboni za mbere z’Ubuyobozi kuri bo. Ibyo bivuze ko ari mwebwe mugomba gufata iya mbere mu kugira uruhare mu kurangiza ibibazo bitandukanye bafite. Nk’iriya miryango isaga ibihumbi bibiri yavuzwe idafite ubwiherero muri aka Karere, ndabasaba ko bitarenze impera z’uku kwezi kwa Nzeri, igomba kuba yarangije gucukura ubwiherero kandi ndabasaba ko mubigiramo uruhare rugaragara. Nk’ubu se mwambwira ko umuryango utagira ubwiherro ukoresha iki? Mwebwe se mwabikozeho iki? Iki kibazo ndabasaba rwose ngo kirangire bidatinze kuko nta n’ibisobanuro byo gutanga bihari”.

Guverineri Gatabazi yibukije kandi Abayobozi bitabiriye iyi nama ko kuba umuyobozi bisaba kugira ubushake, kwiyemeza, kuba intangarugero no guharanira buri gihe impinduka z’aho ayoboye, ko rero igihe uyobora abandi atabyubahirije aba agomba kubivamo, hakaza abandi babishoboye.

Ibindi Guverineri Gatabazi yasabye abayobozi bo mu Karere ka Gicumbi ni ukumva neza gahunda zitandukanye za Leta, kuzikundisha abaturage no guharanira kuziteza imbere aho bayobora. Yabasabye kandi guca burundu kanyanga n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge n’ibindi biyobyabwenge, guca magendu, kurandura burundu umwanda no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Muri iyi nama kandi Abakuru b’Imidugudu itatu bahize abandi mu kwesa Imihigo y’Umudugudu no guhanga udushya bashimiwe ku mugaragaro, aho buri umwe yagenewe n’Akarere ibihumbi ijana azamufasha kurushaho kunoza inshingano ze. Aba Bayobozi biyemeje kandi kurushaho kunoza inshingano zabo, baharanira kurushaho guteza imbere imibereho y’abaturage bayobora kandi baba intangarugero imbere yabo.

Source:Northern Province.