Gicumbi:Abantu batandatu bahiriye mu nzu umwe ahasiga ubuzima

Ifoto iri hejuru ni iyi nzu yahiriyemo umukecuru arapfa mu ntangiriro z’uku kwezi,murenge wa Bwisigye mu karere ka Gicumbi.

Mu ijoro ryo wo kuri uyu wa gatatu tariki  13,Ukuboza  Abantu batandatu bari mu iduka riherereye mu murenge wa Ruvune mu karere ka Gicumbi bahiriyemo umwe muri bo ahita apfa.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruvune buvuga ko iri sanganya ryabaye saa moya n’igice zijoro, mu mudugudu wa Rugarama mu kagali ka Cyandaro aho  iduka rya Hakizimana Kasiyani (Cassien) wari urimo gucuruza ari kumwe n’umugore we Dusabe Alphonsine waje kwicwa n’iyi nkongi y’umuriro ndetse bari kumwe  na bakiriya bane bari baje guhaha.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune Ngezahumuremyi Theoneste avuga ko iryo duka ryahiye umugore wa nyira ryo agahita ahasiga ubuzima abandi bakihitura gusohoka bituma barokoka. Aragira ati” iyo nkongi yabaye ejo bundi ni joro Umudamu yarimo gucurazanya n’umugabo  we Kasiyani muri Boutique(Butike) yabo haba inkongi y’umuriro umugore kubera ko yari yicaye aho yaturutse ako kanya yahise imuhitana abandi bagerageza gusohoka natwe duhita dutabara bararokoka”.

Mu bantu batanu barokotse iyi nkongi y’umuriro ,babiri muri bo bwarwariye  ku kigo nderabuzima cya Ruvune mu gihe umugabo wa Nyakwigendera we yagize ikibazo cy’ihungabana.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyateye iyi nkongi y’umuriro nkuko bitangazwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune.Ati”Ntago turamenya icyaba cyabiteye urumva na nyiri duka yahungabanye ndetse n’abari barimo  ntago batubwira icyabiteye nabo barimo kutubwira ko babonye ishya ariko ntibavuge icyabiteye, twagihariye inzego bireba kugirango zikomeze zigikurikirane”.

Ngezahumuremyi akomeza avuga ko kuri uyu wa kane tariki 12,ukuboza bakoranye inama n’abaturage bakabashishikariza kwirinda inkongi z’umuriro.Aragira ati:”Ejo twagiranye inama n’abaturage baho byabereye tubashishikariza gutabara kuko bikiba bahise batabara,tubabwira kandi kwirinda gucokoza insinga z’amashanyarazi ,tubanabakangurira kwirinda inkongi z’umuriro hanyuma tunabasaba ko buri nzu igira kizimyamwoto kuko twazengurutse mu gasantere hose dusanga nta kizimyamoto nimwe ihari”.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu aribwo bari bushyingure Dusabe Alphonsine w’imyaka 36 wahitanywe n’inkongi y’umuriro.

Mu byumweru bibiri  bishize mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Bwisigye n’ubundi humvikanye inkuru y’umukecuru wahiriye mu nzu agapfa.

Kanda hano hasi usome iyo nkuru

Gicumbi:Umukecuru yahiriye mu nzu arapfa

BIZIMANA Desire/igicumbinews.co.rw

 

About The Author