Gicumbi:Abasuhuza abangavu babakorakora bahawe gasopo

Kuri uyu wa mbere tariki ya 30 ukuboza 2019 mu mudugudu wa kabeza akagari ka Kabuga Umurenge wa Nyamiyaga mu karere ka Gicumbi habereye igikorwa cyo kurwanya ihohotera rikorerwa abana,iki gikorwa cyikaba cyarateguwe na ADPR Kagamba k’ubufatanye na AEE Rwanda umuryango wita ku bagore n’abana.

Icyi gikorwa cyibanze ku bana badahabwa uburenganzira bwabo bwose uko bikwiye ndetse no kuba hari ihohoterwa rikorerwa abana ntiryitabweho.

Niyonsenga Sylidio umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Kagamba yavuze ko hari abantu bahohotera abana batazi ko bari kubahohotera kuko Hari abajya kubasuhuza cyane cyane aba bakobwa ugasanga barimo kubakorakora umubiri wose ngo bari kubahobera nyamara icyo gihe baba bari kubahohotera , yakomeje anenga ababyeyi avuga ko bahohotera abana bakababuza uburenganzira bwabo.Yagize ati:”Icyindi ababyeyi bakima abana umwanya wo kugaragaza impano zabo nko gukina nizindi Kandi Ari uburenganzira bwabo ,hari n’ababyeyi usanga bita umwana izina rikomoka kuri ya mazina ya cyera bataziko burya izina rirema kandi rikanatera ipfunwe igihe ari izina ricyurira cyangwa riteshagaciro”.

Boshyuwenda Celestin ukuriye itsinda ryitwa Nkunda Abana yabwiye igicumbinews.co.rw ko kwima uburenganzira umwana bibangamira imibereho ye.Ati:”Nkabagize itsinda Nkunda Abana tumaze kubona ko iyo wimye umwana uburenganzira bwe uba uri kumuhemukira kuko abana duhuriza mu matsinda bakaza bakidagadura mu mikino biyumvamo usanga batandukanye na ba bana badahabwa umwanya wo kwidagadura ,ubu rwose abana duhurira mu matsinda ya Kunda Abana usanga nuwitinyaga yaratinyutse kuburyo usanga Bose bafungutse mu mitekerereze no mumyumvire”.

Niyonsenga Florien ushinzwe imari n’ubutegetsi mu murenge wa Nyamiyaga yasabye ababyeyi badaha abana uburenganzira bwabo ko bagomba kujya babubaha Kandi kuburyo busesuye.

Kuri ubu mu Rwanda ibibazo byugarije abana birimo gukoreshwa imirimo ivunanye,gutotezwa,kubuzwa amahirwe yo kwiga ndetse no kubasambanya.

Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango bugaragaza ko abana 70.614 batewe inda kuva mu mwaka wa 2016 Kugeza mu 2018.

Iyi ni imibare yatangarijwe mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego zinyuranye tariki ya 19 Ugushyingo 2019 ku kibazo cy’abana baterwa inda n’abagabo bakabyara imburagihe.

Iyi mibare y’ubushakashatsi igaragaza ko Intara y’uburasirazuba ariyo ifite abana benshi batewe inda bangana na 19.838 bangana na 36.1%, Intara y’Amajyepfo ifite abana batewe inda bangana na 21%, Intara y’uburengerazuba ifite abana 15.2% batewe inda, intara y’Amajyaruguru ifite 16.5% naho Umujyi wa Kigali ukagira abagera kuri 11.2% .

Ubushakashatsi bugaragaza ko imibare y’abana igaragazwa ari iy’ababashije kubyarira kwa muganga, naho abatarahageze ntibazwi.

Ubushakashatsi bugaragaza ko Akarere ka Nyagatare kaza ku isonga mu kugira abana benshi batewe inda, kagakurikirwa n’aka Gatsibo, kagakurikirwa na Gasabo na Rubavu.

HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw