Gicumbi:Imibereho myiza y’abaturage yari ibangamiwe no kutagira amazi meza
Abaturage bo mu murenge wa Kageyo ,mu karere ka Gicumbi baravuga ko umuyoboro w’amazi ungana n’ibilometero 30 begerejwe kubufatanye bw’akarere n’umuryango World Vision ,uje gukemura ibibazo by’isuku nke bahuraga nabyo.
Umusanzu w’amazi meza aba turage bahawe unashimangirwa n’abajyanama bubuzima bavuga byabagoraga kwigisha abaturage kugira isuku nta mazi meza .
Ibibazo bikibangiye imibereho myiza y’abaturage ,birimo no kutanoza isuku . bamwe mubaturage bavuga ko biterwa ahanini no kutagira amazi meza hafi yabo ,kuko bigonanye kugira isuku ,mugihe ijerekani imwe y’amazi isaranganywa mu mirimo yose nkenerwa mu rugo.
Ibi kandi biri no mu byashingiweho hasubikwa igikorwa cyo kumurikira umukuru w’igihugu imihigo ya 2019-2020. Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba yarasabye abo bireba gusubiza amaso
Bamwe mubatarage bo mu murenge wa Kageyo ,mu karere ka Gicumbi ,bashimangira ko isuku itagerwaho ntamazi meza yegerejwe abaturage .
Urugero batanga n’ubuzima bari babayemo mbere yuko bahabwa amazi na nyuma yabwo .
Yamuragiye Evariste n’umuturage wo mu murenge wa Kageyo yagize ati:” bitewe naho amazi twayakuraga byagoranaga kuko wazanaga ijerekani imwe bikagorana kuba wafurishaho imyenda ngo unakarabe,gusa ubwo World Vision igiye kuduha amazi tugiye gusubizwa.”
Mugenzi we Yankurije Celestin we avuga ko byabaga bigoranye cyane cyane ku bantu bashaje kubera kutagira ingufu zo kubageza ku mugezi byagorana kunoza isuku.
Ingaruka zikururwa n’ikoreshwa ry’amazi mabi zigarukwaho n’Abajyanama b’ubuzima ,bavuga ko kwigisha isuku umuntu utagira amazi ari ihurizo ryari ribakomereye .
Hakorimana Valens , umujyanama w’ubuzima wo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Kageyo avuga ko byagoranaga gushishikariza umuturage kugira isuku atagira amazi meza gusa akavuga ko ku bufatanye na WorlVision bagiye kujya bashishikariza abaturage kugira isuku kubera ko amazi agiye kubegerezwa.
Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Kageyo Rubera Gahano JMV nawe arashima umusanzu w’abafatanyabikorwa mu kwegereza abaturage amazi meza ,ndetse agashimangira ko impinduka zigiye kwigaragaza mu isuku n’isukura .
Yagize ati:”mu mibereho myiza yacu twagorwaga no kutagira amazi meza bikanaviramo bamwe mu batrage gufatwa n’indwara ziterwa n’umwanda, rero aya mazi aje kudufasha mu isuku n’isukura nkumva rero Wold Vision iduhaye igisubizo kirambye kizadufasha mu mibereho myiza.”
Nteziryayo Anastase,umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu arashima uruhare rwa World Vision mu kwegereza abaturage amazi meza aho ashimangira ko uretse mu murenge wa Kageyo ngo World Vision yanabafashije kwegereza amazi meza abaturage bo mu mirenge ya Nyankenke na Rutare.
Nteziryayo kandi asaba abaturage kujya bagira uruhare mu bibakorerwa.
Yagize ati:”igihe kirageze ko namwe mugira uruhare mu bibakorerwa niba banyujije ahantu itiyo ukihangana ntiwake ingurane kuko baba bakuzaniye amazi kireka nkaho bashira ibigega bitwara ahantu hanini.
Akarere ka Gicumbi kavuga ko mu mwaka wa 2024 buri muturage azaba afite amazi meza,kugeza ubu akarere ka Gicumbi kari ku kigero cya 78% mu kwegereza amazi meza abaturage.
Uyu mushinga wa World Vision wo kwegereza amazi abaturage ugizwe n’ibirometero 30 ukazagaburira abaturage bagera ku bihumbi 14, uzuzura utwaye arenga miliyari imwe y’amafaranga y’urwanda.
N’umushinga uzafata amazi yo mu mibande ya Gikuku na Mugomero ,ni amazi azazamurwa avuye Mwagi ,akagezwa ku kigo cy’amashuri cya SOS , hanyuma akabona gukwirakwizwa mu tugari twa Nyamiyaga,Muhondo,Kabuga n’ahandi.
Hanashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibigega 2 bifata m3 200 z’amazi ndetse n’ibigega 2 bizafata m3100 n’ibindi .