Gicumbi:Imibereho myiza y’abaturage yari ibangamiwe no kutagira amazi meza

Abaturage   bo  mu murenge   wa  Kageyo ,mu karere  ka  Gicumbi  baravuga  ko  umuyoboro  w’amazi  ungana  n’ibilometero  30  begerejwe  kubufatanye   bw’akarere   n’umuryango   World Vision  ,uje  gukemura  ibibazo  by’isuku nke  bahuraga  nabyo.

Umusanzu  w’amazi  meza  aba turage  bahawe  unashimangirwa n’abajyanama bubuzima bavuga   byabagoraga  kwigisha abaturage kugira isuku nta mazi meza .

Ibibazo   bikibangiye  imibereho   myiza  y’abaturage  ,birimo  no kutanoza  isuku  .  bamwe  mubaturage  bavuga ko biterwa  ahanini no kutagira  amazi meza  hafi yabo ,kuko  bigonanye  kugira  isuku ,mugihe ijerekani imwe y’amazi   isaranganywa mu mirimo yose  nkenerwa  mu rugo.

 Ibi  kandi  biri  no  mu  byashingiweho   hasubikwa   igikorwa  cyo kumurikira umukuru   w’igihugu  imihigo    ya 2019-2020.    Perezida wa  Repubulika   Paul Kagame  akaba  yarasabye  abo bireba gusubiza amaso  

Bamwe  mubatarage  bo  mu murenge  wa  Kageyo  ,mu karere ka Gicumbi ,bashimangira  ko  isuku  itagerwaho  ntamazi meza  yegerejwe  abaturage .

Urugero  batanga  n’ubuzima bari babayemo mbere  yuko  bahabwa  amazi na nyuma yabwo .

Yamuragiye Evariste n’umuturage wo mu murenge wa Kageyo yagize ati:” bitewe naho amazi twayakuraga byagoranaga kuko wazanaga ijerekani imwe bikagorana kuba wafurishaho imyenda ngo unakarabe,gusa ubwo World Vision igiye kuduha amazi tugiye gusubizwa.”

Mugenzi we Yankurije Celestin we avuga ko byabaga bigoranye cyane cyane ku bantu bashaje kubera kutagira ingufu zo kubageza ku mugezi byagorana kunoza isuku.

Ingaruka  zikururwa  n’ikoreshwa  ry’amazi mabi   zigarukwaho n’Abajyanama  b’ubuzima  ,bavuga  ko  kwigisha  isuku  umuntu  utagira amazi    ari  ihurizo  ryari   ribakomereye .

Hakorimana Valens , umujyanama w’ubuzima wo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Kageyo avuga ko byagoranaga gushishikariza umuturage kugira isuku atagira amazi meza gusa akavuga ko ku  bufatanye na WorlVision bagiye kujya bashishikariza abaturage kugira isuku kubera ko amazi agiye kubegerezwa.

Umunyamabanga  nshingwa  bikorwa   w’umurenge wa Kageyo Rubera Gahano  JMV  nawe   arashima   umusanzu w’abafatanyabikorwa  mu kwegereza   abaturage  amazi  meza  ,ndetse  agashimangira ko  impinduka  zigiye kwigaragaza  mu isuku n’isukura .

Yagize ati:”mu mibereho myiza yacu  twagorwaga no kutagira amazi meza bikanaviramo bamwe mu batrage gufatwa n’indwara ziterwa n’umwanda, rero aya mazi aje kudufasha mu isuku n’isukura nkumva rero Wold Vision iduhaye igisubizo kirambye kizadufasha mu mibereho myiza.”

Nteziryayo Anastase,umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu arashima uruhare rwa World Vision mu kwegereza abaturage amazi meza aho ashimangira ko uretse mu murenge wa Kageyo ngo World Vision yanabafashije kwegereza amazi meza abaturage bo mu mirenge ya Nyankenke na Rutare.

Nteziryayo kandi asaba abaturage kujya bagira uruhare mu bibakorerwa.

Yagize ati:”igihe kirageze ko namwe mugira uruhare mu bibakorerwa niba banyujije ahantu itiyo ukihangana ntiwake ingurane kuko baba bakuzaniye amazi kireka nkaho bashira ibigega bitwara ahantu hanini.

Akarere ka Gicumbi kavuga ko mu mwaka wa 2024 buri muturage azaba afite amazi meza,kugeza ubu akarere ka Gicumbi kari ku kigero cya 78% mu kwegereza amazi meza abaturage.

 Uyu mushinga wa World Vision wo kwegereza  amazi abaturage ugizwe n’ibirometero 30 ukazagaburira   abaturage bagera ku bihumbi 14, uzuzura  utwaye     arenga   miliyari  imwe y’amafaranga y’urwanda.

N’umushinga uzafata  amazi yo mu mibande  ya  Gikuku na Mugomero ,ni   amazi  azazamurwa   avuye Mwagi  ,akagezwa   ku kigo cy’amashuri cya SOS , hanyuma   akabona   gukwirakwizwa   mu tugari twa Nyamiyaga,Muhondo,Kabuga  n’ahandi.

Hanashyizwe    ibuye   ry’ifatizo ahazubakwa ibigega 2 bifata m3 200 z’amazi ndetse n’ibigega 2 bizafata m3100 n’ibindi .