Gicumbi: ku myaka 17yatewe inda n’umugabo wa nyina wabo,mama we ati”:wamanitse akaguru ubishaka.”

Umwana w’umukobwa wo mu mudugudu wa Mwanza,akagari ka Rebero, umurenge wa Ruvune mu karere ka Gicumbi , aratabaza inzego zose bireba nyuma yo guhohoterwa agaterwa inda n’umugabo wa nyinawabo ndetse akaba akomeje gutotezwa n’umubyeyi we,kuburyo ntagikozwe mu maguru mashya byamugiraho izindi ngaruka .
Uyu mwana avuga ko bijya kuba ,yinjiye mu Cyumba cye nkibisanzwe ajya kuryama ,ntiyamenya ko umugabo wa nyinawabo yihishe munsi yuburiri ,nyuma aza gusinzira ,arinabwo uyu mugabo yahise atangira kumufata ku ngufu ,abura n’umutabara ubwo yavuzaga induru .
Yagize ati:”njyewe nabaga mu gikari bo bakaba mu nzu nini ,mu ma saa mbili nagiye kuryama mbaza koga,nisiga amavuta kumbe uwo mugabo yari yihishe munsi y’uburiri ubwo ndangije kwisiga amavuta ndaryama bisanzwe mu ma saa tatu uwo mugabo atangira kunsambanya mvugije induru mbura umuntu untabara.”
Ubwo iyi nkuru yifatwa ku ngufu yageraga kuri nyina wabo,yihanangirije uyu mwana w’umukobwa kutazigera ahingutsa ko umugabo we ariwe wamufashe ku ngufu ,ahubwo yahimba ikinyoma ko yafatiwe mu ishyamba yagiye gutashya inkwi .
Yagize :”mama wacu akimara kumenya ko umugabo we yampohoteye yanyihanangirije kutazabivuga ambwira ko nindamuka mbivuze azantwika.”
Guhera mu kwezi kwa 4 uyu mwaka kugeza ubu ,uyu mwana avuga ko atigeze agira amahoro n’ubuzima bukwiye umuntu utwite ,ahubwo imibereho ye yuzuyemo ugutotezwa akorerwa na mama we amuziza gutwara inda ,nyamara atigeze agiramo uruhare .
Yarongeye agira ati:” ikimbabaza nuko mama ahora antoteza ngo namanitse akaguru mbishaka kandi naratwaye inda ntabigizemo uruhare mukanya mama anteye ikijumba kunda,ngire kubura data na we wakamfashije uri kunsenya koko, umusni umwe uzambura ntuzanamenyaho nzagwa .”
Icyakora nyina ashimangira ko adatoteza umwana we ,ahubwo umwana ibyo avuga ngo abikoreshwa n’umujinya wo kutakira ubuzima yabayeho akibana na nyinawabo na nyuma yo guterwa inda ,aho avuga ko bamufataga nk’umukozi wo murugo banamutesha ishuri . Yongeraho ko ashatse gukurikirana ikibazo cy’umwana we yabwiwe ko umugabo wa muteye inda yaje kuburirwa irengero .
Mu magambo ye yagize ati:” uyu mwana ahubwo sinzi icyo anshakaho ngerageza kumukebura nk’umubyeyi we akumva ko ari ukumurwanya,naho ibyihohoterwa rye murumuna wanjye yaje kumunsaba ngo ajye kumufasha imirimo yo mu rugo ndamuhakanira mubwira ko ari we mwana w’umukobwa mfite umfasha imirimo yo mu rugo,gusa abibwiye umugabo wanjye arabyemera ambwira ko uyu mwana ntamubyaye njyenyine ngo nindeke umwana ajye gukorera amafaranga,ubwo icyo umugabo yemeje ntiwakirengaho naramuretse aragenda none nyuma yaho papa we atabarukiye murumura wanjye yantumyeho ambwira ko umwana wanjye atakirya njyiyeyo ngo ndebe uko bimeze umwana ambwira ko atwite inda yatewe n’umugabo wa nyina wabo ,icyo gihe uwo mugabo yari yaragiye mbajije murumuna wanjye aho umugabo we ari ambwira ko atahazi.”
Mama w’uyu mwana kandi avuga ko leta yamugenera ubufasha bwo kwita kuri uyu mwana kuko aba mu kicyiro cya mbere ndetse n’inzego z’ubutabera zikinjira muri iki kibazo kugira ngo uyu mugabo wahohoteye uyu mwana atabwe muri yombi.
Umwe mubaturanyi banazi ihohoterwa uyu mwana yahuye naryo nawe yitsa kuruhare inzego zibanze zakagize mukumurenganura kimwe n’ubundi bufasha buzamura imibereho ye .
umuyobozi w’imiyoborere myiza mu karere ka Gicumbi ,Munyezamu Joseph , avuga ko ababyeyi badakwiye gutoteza abana babo igihe batwite ngo kuko ari ugutsindwa kw’ababyeyi akanavuga ko bagiye kwita kuri uyu muryango haba ku by’ubushobozi n’ibindi.
Yagize ati:” iki kibazo ntabwo twari tukizi gusa ubwo tukimenye tugiye kugikurikirana ari nako dusaba ababyeyi kudatoteza abana babo igihe batwite kuko umubyeyi nawe hari aho aba yatatsinzwe mu ku murera,gusa nkuko uyu muryango uri mu kicyiro cya mbere tugiye kongera ubufasha muri uyu muryango ari nako dusaba abaturage gutangiraa amakuru ku gihe kugira ngo uwahohoteye umwana akurikiranwe hakiri kare.”
Uretse ubugome uyu mwana w’umukobwa avuga yakorewe n’umuryango wakagombye kumurera ,bikamuviramo gutwara inda ,avuga ko nyinawabo uretse kumufasha guhimba ikinyoma kirengera umugabo we ,yanagize uruhare mu kwandikisha imyaka itariyo ku ifishi mu rwego rwo kuyobya uburari ahabwa imyaka 19 ngo isobanurwe nkiyubukure ,dore ko uyu mugore w’umugabo wamuhohoteye ari umuganga ku kigo nderabuzima cya Gisiza uyu mwana yipimishirijeho . ni mugihe nyamara ku ndangamuntu radiyo Ishingirodukesha iyi nkuru ifitiye kopi hagaragara imyaka 17 .
Imibereho mibi y’abana batewe inda ,ikomeje kujyana n’Umubare wabo ukomeje kugenda wiyongera aho mu mwaka wa 2019 uri ku bihumbi birenga 18 uvuye ku bihumbi 17 wariho mu mwaka wa 2017 kuburyo bakomeza gufashwa muburyo bwihariye.

source:Radio Ishingiro

 

About The Author