Gicumbi:Menya inkomoko y’ahantu hitwa “Nyinawimana”

Kiliziya yitwa Nyinawimana

Umusozi uzwi ku izina rya Nyinawimana ni umusozi uherereye mu ntara y’amajyaruguru ,akarere ka Gicumbi umurenge wa Nyamiyaga ,Akagari ni kiziba umudugudu ni rwingwe, ukaba ari umusozi abantu benshi bibazaho byinshi bibaza icyatumye uyu musozi bawita Nyinawimana dore ko ngo mbere warufite irindi zina ritari Nyinawimana kuko bahitaga igisaninzu cya Nyamiyaga.

Ni umusozi uriho Kiliziya gatorika itari nto , ukaba uriho kandi amashuri y ‘imyaka cumi nibiri dore ko iki kigo ari icyigo cyiriho abanyeshuri benshi Kandi banatsinda  cyane mu murenge wa Nyamiyaga.

Uyu musozi unateyeho ishyamba rinini.

Nyuma yuko tumenye ko abantu benshi bibaza kuri uyu musozi igicumbinews.co.rw yaganiriye n’umusaza uzi amateka yaho neza ,uyu musaza yitwa Kajemundimwe Fulgence yatubwiye ko mbere y’igihumbi kimwe magana cyenda na mirongo itandatu hahoze hatuye abazungu b’ababirigi bakaba barahahinganga ibireti na kinini kuburyo wasangaga igihe cyo kumwero warebaga ukabona ari umusozi usa neza cyane Dore ko kuri uyu musozi hitwaga mugisaninzu cya Nyamiyaga.

Twaje kumubaza uko byagenze kugirango bahite Nyinawimana nuwarihise atubwira ko haje kuza umuzungu w ‘umupadiri witwaga Alyselay wakomokaga muri Esipanye akaba yarakuriye icyo bitaga Misiyoni ya Buhambe ariyo  yaje guhinduka Diyoseze ya Byumba ,yaje kumvikana nabo bazungu bari bahatuye arahagura bo barigendera ,maze nyuma y’iminsi mike Alyselay ahita atangira kuhubaka Kiliziya.

Muri uko kuhubaka Kiliziya Alyselay yarahazengurutse arahitegereza asanga hasa nagasozi kiwabo Bitaga Lilagonye(mu cyesipanyoro), bisobanura Materdei(mu ikiratini) cg Mere de Dieu (mu igifaransa) ,arangije aganira n’aba kirisitu arababaza ati”Bikiramariya apfana iki na Yezu?”. baramusubiza bati “Yezu n’umwana we”. ahita ababwira ati “aka gasozi nkise Nyinawimana”. n’ubundi bijyanye n’igisobanuro cya Lilagonye.

izina rifata gutyo kugeza n’uyu munsi haba kiliziya n’amashuri byubatse kuri ako gasozi byose byitiriwe Nyinawimana.

Kiliziya yitwa Nyinawimana

Habakubana Jean Paul/igicumbinews.co.rw