Gicumbi:Muri ADEPR Byumba abakirisitu barwaniye mu materaniro bapfa ubuhanuzi

Kuri uyu wa kane Mu rusengero rwa ADEPR Byumba ruherereye mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi bamwe mu bakirisitu barwanye bapfa ko hari uwarurimo guhanura ibyo abandi bari mu materaniro bavuze ko byari ibinyoma.

Ubusanzwe muri uru rusengero buri wa kane kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa cyenda haba amasengesho yihariye yo kwiyegereza Imana abakirisitu basengera ibyifuzo bitandukanye ngo Imana ibibafashemo.

Igicumbinews.co.rw yaganiriye n’abamwe mu bakirisito batifuje ko dutangaza amazina yabo ku mpamvu zabo bwite bari mu rusengero iyo mirwano iba, batubwira ko byatangiye umugabo wari uri mu materaniro ahagurutse akaza akaka mikoro abaririmbyi ba Korari yitwa “Turimurugendo” bari bagiye kuririmba agatangira guhanurira abantu ababwira ko ari banyabyaha.

Umwe mu bakirisitu yagize ati:”hari nka saa tanu za mu gitondo turi mu materaniro korali igiye kuturirimbira mu gihe bataratangira hahaguruka umugabo aragenda yaka umuririmbyi mikoro atangira guhanura avuga mu ndimi zitumvikana hashize akanya gato undi mukobwa nawe arahaguruka nawe araza yegera abaririmbyi ,wa mugabo wahanuraga yongera yaka undi muririmbyi mikoro ayiha uwo mukobwa atangira gusemura ibyo uwo mugabo ari guhanura”.

Uyu mukirisito akomeza avuga ko uwo mugabo yakomeje guhanurira abantu ababwira ko ari abanyabyaha baje ku ihisha mu rusengero.Ati:”ibyateye inkeke uwo mugabo yatangiye kubwira abantu ko ari abasambanyi ,abajura n’ibindi byaha yabashinjaga ndetse ajya nahari hicaye abayobozi bacu nabo atangirira kubibabwira bamwe batangira kugira amakenga ko ashobora kuba yavangiwe”.

Undi mukirisitu waganiriye na igicumbinews aravuga ko abandi bakirisitu batabyihanganiye aho hahagurutse umwe akajya kubahagarika.Aragira ati:”ubwo rero uwo mugabo yakomeje guhanura dutangira kumukemanga umukirisito witwa Appolinaire arahaguruka ajya kwaka mikoro uwo mugabo undi yanga kuyimuha bafatana mu mashati ,bararwana gusa abandi bakirisito bahita baza kubakiza baramusohora ariko wa mukobwa we bamwatse mikoro ahita ayitanga nta mananiza”.

Amakuru igicumbinews yamenye nuko uwo mukobwa nuwo mugabo babasohoye bagera hanze bakagirwa inama yo gutaha ariko bo bakabyanga bavuga ko batava k’urusengero batavuze ubutumwa Imana yabahaye, Ngo byabaye ngombwa ko hitabazwa Polisi yaje igahita ijya kubafunga.

Bamwe mu bakirisitu bavuga ko bano bantu batawe muri yombi ubundi basanzwe batabarizwa mu urusengero rwabo.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha Marie Michelle Umuhoza yabwiye Radio Ishingiro ko hari abaturage batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo kubangamira imihango y’itorero.Yagize ati:”hari abaturage batatu barimo uwitwa Niringiyimana na Mukandayisenga bakurikiranyweho icyaha cyo kubangamira imihango y’itorero “.

Hari amakuru twahawe na bamwe mu abakiristo avuga ko uwo mugabo n’umukobwa basanzwe bafite icyumba basengeramo ahitwa I Gashirwe mu mujyi wa Byumba.

Pasiteri Sunday wo mu itorero Adepr Byumba  wanagize uruhare mu guhamagara polisi kuko asanzwe ari umukuru w’umudugu wa Gacurabwenge yabwiye igicumbinews.co.rw ko ni mugoroba bahise bajya kureba aho bariya bantu bafungiwe bagahabwa amakuru ko atari abakirisitu babo.Yagize ati:”Twagiye kureba abo bantu aho bafungiwe icyadutangaje nuko twasanze aba bantu batabarizwa mu itorero ryacu ndetse n’umugabo wari ubayoboye ngo ntago yigeze anabatizwa yavuze ko  yari ari mu nzira zo ku itegura kwigira umubatizo”.

Hari abavuga ko bariya bantu baceceshejwe kubera ko bari batangiye guhanurira abayobozi bo mu itorero bababwira ibyaha bakora bakabibona nko kugambirira kubasebya ndetse ngo n’ukuntu byagenze byari bimeze nkibyari byateguwe kugirango bahungabanye amateraniro ariko abandi bakirisito nabo bavuga ko hari abatinye guhanurirwa ibyaha bakora kuko abahanurirwaga basabwaga gusohoka bakaba babifata nk’ikimwaro, nubwo hataramenyekana icyaba kibyihishe inyuma,iperereza rikaba rikomeje.

BIZIMANA Desire/igicumbinews.co.rw