Gicumbi:Nyuma yo kurwanya Kanyanga abaturage babangamiwe n’urumogi
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rukomo mu kagari Ka Cyeya baravuga ko babangamiwe n’urumogi rukigaragara muri aka kagari kuko ngo usanga rubahungabanyiriza umutekano.
Aba baturage bakomeza bavuga ko babazwa by’umwihariko no kuba inzego z’ibanze zikingira ikibaba abarucuruza n’abarunywa.
Aba baturage bavuga bakingirwa ikibaba n’abayobozi b’inzego z’ibanze aho bavuga ko ngo babasorera bityo ntibabatangire raporo ngo babe bashyikirizwa inzego z’umutekano.
Umwe mu baturage baganiriye na Radio Ishingiro utifuje ko amazina ye atangazwa ndetse akanahindurirwa ijwi ku bw’umutekano we avuga ko bafite abaturage bacuruza urumogi barukuye mu gihugu cya Uganda.
Yagize ati:” hano ku kanombe tubangamiwe n’urumogi kandi umuyobozi w’umudugudu arabizi,baramusorera yaratubwiye ngo uramutse uvuze ko umuntu acuruza cyangwa anywa urumogi ntacyo byamara atabisinyeho cyangwa atatanze raporo.”
Uyu muturage kandi akomeza avuga ko urumogi rurikubakururira ingaruka zitandukanye zirimo ubusambanyi,ubwambuzi n’ibindi.
Mugenzi we, na we avuga ko nta rumogi ruhingwa muri Cyeya ahubwo ngo rukurwa ahandi, akavuga ko bibagiraho ingaruka zitandukanye ,bityo abarukwirakwiza n’abarukoresha ngo bakaba bakwiye kubiryozwa.
Yagize ati:” nta rumogi ruhingwa hano barukura ahandi bakaruzana hano ,turasaba ko inzego z’umutekano zadufasha bagakurikirana aba bantu bacuruza urumogi.”
Nzabonimana Eric,Umuyobozi w’umudugudu wa Kanombe avuga ko abatanga amakuru yuko mu mudugudu we hari urumogi ari abamurwanya aba yarigeze guhana bagashaka kumuharabika.
Nyumo yo gukomeza agaragarizwa ko hari abakekwaho gucuruza urumogi ndetse n’abaturage bakaba bagaragaza amwe mu mazna yabarucuruza aravuga ko agiye kubikurikirana.
Yagize ati:” urumva urumogi n’ikintu batwara mu mufuka bisaba ko tubikurikirana tukamenya ukuri kwabyo ,kuko nanjye ibyo bintu ntabwo nabishigikira kubera ko narwanyije kanyanga nshyiramo n’umutungo wanjye bityo guhangana n’abacuruza urumogi ntabwo byananira.”
Mbarushimana Prudence,Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Rukomo, avuga ko abayobozi bo ku nzego z’umudugudu bashyirwaho n’abaturage babizeye ari yo mpamvu batakabaye bakingira ikibaba abacuruzi b’urumogi.
Mbarushimana avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo umuntu wese uvugwaho gucuruza urumogi agakurikiranwa.
Mbarushimana yagize ati:” nta makuru twaridufite ko aho ku kanombe harangwa urumogi gusa tugiye kubikurikirana turebe ko twahangana nabyo.”
Mbarushimana akomeza avuga ko abayobozi b’inzego zo ku mudugudu bashyirwaho n’abaturage bityo batakagashyigikiye ibihungabanya umutekano w’abaturage.
Mu myaka ishize, mu karere ka Gicumbi hakunze kumvikana icuruzwa ry’ibiyobyabwenge nka kanyanga ahanini byaterwaga no kuba gahana imbibi n’igihugu cya Uganda iki kiyobyabwenge gikoreshwamo cyane.
Mu gihe bamwe mu baturage bo muri aka karere bavuga ko Kanyanga ndetse n’inzonga zo mu masashe bifitanye isano byagabanutse, ubu ngo hasigaye ikibazo cy’abakurayo urumogi bakaza kurucururiza mu Rwanda.