Gicumbi:umubyeyi akurikiranyweho gukorera iyicarubozo umwana we amushinja gushaka kuroga umuryango
Umugabo witwa Nyinamubanzi Ildephonse, wo Mu mudugudu wa Kabo ,Mu Kagali ka Gitega, mu murenge wa Rushaki ho mu akarere ka Gicumbi ,akurikiranyweho gukorera iyica rubozo umuhungu we amuziza ko yashatse kuroga amafunguro bari bagiye kurya mu rugo iwabo ,ubuyobozi bw’umurenge buravuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi hamwe na mukuru w’umuhungu wahohotewe.
Ku cyumweru gishize nibwo umuhungu witwa Hakorimana uri mu kigero cy’imyaka 20 yashinjijwe nabo mu muryango we kuroga ibiryo bari bagiye kurya akoresheje ibinini byica imbeba.
Hakorimana ashinjwa kuroga ibiryo byiwabo mugihe atarakihaba kuko yahavuye batonganye aho yari asigaye aba k’umubyeyi we wa batisimu ,kuri ubu akaba yakoraga akazi k’ubuyede (Aide-Maçon).
igicumbinews yavuganye na mushiki we witwa Niyomukiza Libertha avuga ko musaza we yahengereye mu rugo nta muntu uhari akaza agashyira ibinini byica imbeba mubyo kurya no kunywa.yagize ati “hari ku cyumweru mu gitondo musaza wanjye azanira ibintu Mama ngo abigure bananirwa kumvikana amafaranga ubundi agenda yitotomba turangije twese tuva mu rugo nyuma ahengera tudahari arafungura afata ibinini by’imbeba abishyira mu bishyimbo twari twasize bihiye, abishyira mu amata , mu kigega cy’amazi,mu ubushera ndetse no mu bivuzo by’inka .
Libertha akomeza avuga ko nyuma yaje gutaha ategura ifunguro ashyiramo na bya bishyimbo bihumanyije.ati “ubwo nyuma naratashye ndateka hanyuma njyiye kumva ko umunyu wakoze mu biryo numva biranuka,maze no kubyarura numva bikomeje kunuka mpita mpamagara Mama nawe yumva ibiryo birimo kunuka ndetse no mu nzu hose harimo kunuka umuti w’imbeba ubwo Mama ahita ajya gushaka papa ku kabali ngo abimusobanurire “.
Akavuga ko impamvu ariwe bacyetse ariko yari yavuye mu rugo atonganye kandi asanzwe ashyamirana n’iwabo.
Kuri uyu wa mbere ngo nibwo uwitwa Nshimiyimana Jean Baptiste mukuru wa Hakorimana unashinjwa ubufatanyacyaha na se mu kumukorera iyica rubozo yajyiye kumushakisha amukura aho yabaga k’umubyeyi we wa batisimu amuzana mu rugo batangira kumukubita nkuko mushiki wabo abisobanura.
Avuga ko Hakorimana yaje kwemera ko yari yaje iwabo muri ayo masaha gusa akavuga ko atariwe waroze ibyo biryo nubwo yaje gukubitwa cyane akemera ko ariwe wari wabiroze.
igicumbinews yaganiriye n’ushinjwe umutekano mu mudugudu wa Kabo wabereyemo aya mahano Harelimana Ezechiel avuga ko uburyo Hakorimana yakubiswemo bubabaje cyane .aragira ati “njyewe nahajyeze bamaze kumukubita aho abamukubise harimo se Ildephonse ndetse n’umuhungu we witwa Nshimiyimana nundi witwa Venant ,bafataga umuhoro bakawuvumbika mu mashyiga wamara gushyuha bakawukoza munsi y’ibirenge ,bagafata ipense bakamukanda intoki ubundi bakamukubita inkoni iziritseho imikoba, mpageze nahise nsaba ko barekera kumukubita ahubwo niba yakoze amakosa bamujyana kuri Police agukurikiranwa, mukuru we Nshimiyimana nanjye yahise ashaka kunkubita ariko mubwira ko ibyiza yareka inzego z’umutekano akaba arizo zikemura iki kibazo “.
Ushinzwe umutekano akomeza avuga ko uwakubiswe yahise ajyanwa kuri Polisi. Ati”ubwo barekeyaho kumukubita ubwo ndamufata mujyana kuri polisi ariko njyeze ku irembo ndavuga nti sinajyana umuntu kuri polisi wakubiswe gutya ni muze mumwijyanire ,ubwo baramufashe baramujyana bamujejeyo polisi isanga yakubiswe cyane ihita imujyana kwa muganga, abamujyanye kuri polisi arinabo bari bamukubise bahise batabwa muri yombi”.
Twumvishe ibitekerezo bitandukanye by’abaturanye n’uyu muryango bamwe bavuga ko uwakubiswe yaba yarenganyijwe abandi bakavuga ko bishoboka kuba ariwe wabikoze kuko muri uriya muryango hasanzwe havugwamo amadayimoni abakoresha ibintu nkibi bidasanzwe.
Igicumbinews yavuganye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rushaki Iranyijije Nduwayo avuga koko hari umuntu wakubiswe ubu urembye.Yagize ati” hari ababyeyi bashinjwa gukubita umwana bakamukorera iyica rubozo ubu bafashwe bari mu maboko ya Polisi barimo gukorwaho iperereza”.
Amakuru dufite nuko Hakorimana amaze kujyanwa kuri polisi yajyezeyo ya kubiswe yabaye intere ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Rushaki basanga ararembye cyane bahita bamukomezanya ku bitaro by ‘akarere bya Byumba arinaho arwariye abamukubise Harimo Papa we witwa Ildephonse ndetse na mukuru we witwa Nshimiyimana arinabo bari bamujyanye kuri polisi bahise batabwa muri yombi kuri ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rushaki mu gihe bagikorwaho iperereza.
Baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa Ingingo yi 121 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda igira iti: Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake
Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).
Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).
Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW). Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).
Nsanzimana Slyvestre correspondent@igicumbinews.co.rw
Edited by Chief Editor