Gicumbi: Umugabo yarohamye mu mugezi arapfa harakekwa ko yari yasinze

Mu gitondo cyo Kuri uyu wa Gatandatu, Tariki ya 5 Nzeri 2020, mu mugezi wa Warufu k’uruhande rw’umurenge wa Ruvune mu karere ka Gicumbi, habonetse umurambo wa Gahutu Alexandre w’imyaka 50, amakuru avuga ko nyakwigendera yaguyemo mu ijoro ryo ku wa gatanu ubwo yatahaga aturutse mu kagari ka Rebero.

Umwe mu baturage bamuzi ndetse banaturanye yavuze ko kuri uwo wa Gatanu yari yabonye nyakwigendera arimo kunywera inzoga ahantu mu rugo, agakomeza avuga ko bishoboka ko yaje gutaha akambukiranya ikiraro cy’umugezi wa Warufu k’urugabano rw’Akagari ka Rebero n’aka Gashirira ari naho yari atashye nyuma akaza kugwamo akitaba Imana.

Igicumbi News yavuganye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruvune Ngezahumuremyi Theoneste atangaza ko uyu muturage yapfuye arohamye mu mugezi wa Warufu, gusa akavuga ko ayo amakuru arimo guhwihwiswa ko yari avuye kunywa inzoga atari ukuri. Yagize ati: “Nibyo koko uyu Gahutu yasanzwe mu mazi yapfuye, aho hantu yaguye ntago ariwe wenyine uhaguye hari n’abandi babiri bahaguye mu gihe gishize barapfa, yewe twasanze yakubise agatuza ku rutare rurimo, akaba ariyo mpamvu utakwemeza ko yari avuye kunywa ngo wenda bibe byatewe n’ubusinzi gusa haracyakorwa iperereza ngo harebwe niba hari ikindi yazize cyangwa koko niba yari yanyoye”.

Ngezahumuremyi kandi yakomeje agira inama abantu banyura aho hantu kujya bitonda, anabwira Igicumbi News ko bagiye kwihutira kureba uburyo bahakora ikiraro kinini ku buryo uhambuka atapfa kugwamo.

Nyakwigendera yari atuye mu murenge wa Ruvune akagari ka Gashirira, umudugudu wa Remera akaba asize umugore n’abana batandatu.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News