Gicumbi:Umukecuru yahiriye mu nzu arapfa

Mu murenge wa Bwisige mu kagali ka Nyabushingitwa ,umudugudu wa Musayo Habaye isanganya aho umukecuru w’imyaka 98 yahiriye munzu yabagamo wenyine arapfa.

Nyirandeze Kanyindi Aivania mu gitondo cyo kuri kicyumweru tariki 1 ukuboza yasanzwe munzu yapfuye biracyekwako inkwi yacanaga zabaga munzu arizo zafashwe zigakongeza inzu yabagamo ibi bikaba byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu rishyira ku cyumweru.

Umwuzukuru we niwe wabonye ko inzu yahiye arikujya kwahira ahagana saa mbiri za mugitondo, yihutira kubwira abahaturiye.

Igicumbinews.co.rw yaganiriye n’umwuzukuru we witwa Mutima.Yagize ati:” narindimo kujya kwahira mu gitondo nka saa mbili nsanga inzu ya kaka irigushya nsubira mu rugo mpita njya kubwira mama n’abaturanyi tuje dusanga na mukecuru yahiriyemo”.

Umuturanyi wa Nyakwigendera witwa Zigirinshiti Anastase yabwiye Igicumbi News ko bakeka ko iriya nkongi y’umuriro yaba yatewe nuko yacaniraga mu nzu akota uwo muriro ukaba ariwo waje kototera indi bikoresho mu nzu kugeza yose ihiye ikahirima.Yagize ati:”Uyu muriro turakeka ko waba watewe n’inkwi zo gucana yabaga afite mu nzu yakoreshaga yota kuko atatekaga abazukuru be batekaga bakamuzanira ibiryo bihiye, bishoboke ko uwo muriro waje gufata ibindi bikoresho mu nzu bitewe nuko Mukecuru  nta ngufu yari afite ubanza yabuze uko asohoka akarinda apfira mu nzu”.

Nyuma yuko Uyu mucekuru ahiriye mu nzu aho yabaga hahindutse umuyonga nibyo yarafite byose byahiye birakongoka birimo ibiribwa ndetse n’imyenda.

Kuri iki cyumweru Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bwisigye ,inzego z’umutekano ndetse n’abaturanyi ba Nyakwigendera bateraniye imbere y’itongo rye.

Assistant Insepector of Police (AIP) Ndahiriwe Francois uhagarariye Station ya polisi mu murenge wa Rushaki na Bwisigye yabwiye abaturage bari bateraniye aho ko amakuru y’ibanze bahawe n’Abaturage avuga ko inkwi nyakwigendera yacaniraga mu nzu arizo ntandaro y’urupfu rwe gusa yavuze ko iperereza rikomeje kugirango hamenyekane icyamwishe.

AIP Ndahiriwe akaba yibukije abaturage kurara amarondo kuko ngo iyo baza kurara amarondo baba batabaye uwo mukecuru.

Kuri ubu umurambo wa Nyirandeze Kanyindi Aivania wajyanywe ku kigo nderabuzima cya Mukono kugirango ukorerwe isuzuma harebwe niba mbere yuko inkongi y’umuriro imufata atabanjwe kwicwa.

Iyi Nkuru dukomeje kuyikurikirana.

Nsanzimana Slyvestre Correspondent/igicumbinews.co.rw