Gicumbi:Umukobwa yategereje umusore aramubura k’umunsi bagombaga gusezeraniraho imbere y’amategeko

Hejuru ku ifoto ni umukobwa n’umuhungu bendaga gusezerana.

Kuri ubu Inkuru irimo kuvugwa cyane mu mujyi wa Byumba mu karere ka Gicumbi ni umukobwa wategereje umusore akamubura k’umunsi bagombaga gusezeraniraho imbere y’amategeko.

Nk’uko mu muco nyarwanda tuziko umusore n’umukobwa bakundana mbere y’uko bakora ubukwe babanza kujya gusezerana imbere y’amategeko,Kuri uyu wa kane tariki ya 30 Mutarama ,2020 ku murenge wa Byumba hari igikorwa cyo gusezeranya abitegura kurushinga hakaba hari umukobwa witwa Muhawenimana Emerance wabuze umusore bari gusezerana witwa Ndayishimiye Jean De Dieu .

 Hari amakuru y’ibihuha yavugaga ko Emerance yiriwe ku murenge ategereje umusore akamubura gusa Umukobwa we avuga ko yabuze umusore k’umunsi wo gusezerana ariko atigeze agera k’umurenge. 

igicumbinews.co.rw yavuganye n’uyu mukobwa witwa Emerance atubwira ko habura umunsi umwe ngo basezerane umukunzi we yamubuze kuri telefone. Yagize ati:”Inkuru iri kuvugwa Koko,ariko mu byukuri sinavuga ko aribintu bikomeye cyane, kuko nkuko biri kuvugwa twari dufite gahunda yo kujya gusezerana ,mpera kuwa gatatu mu gitondo mpamagara telefone ye yanga gucamo kugeza kuri iyi tariki ya 31 itaracamo, kuburyo ubu ntamenya aho yaba ari gusa umuryango we ukomeje gushaka aho aherereye umuntu akabona kumenya icyabiteye”.

Igicumbinews.co.rw nayo yagerageje guhamagara inshuro nyinshi nimero y’umusore ntiyacamo.

Igicumbinews.co.rw yamenye amakuru iyakuye mu nshuti zabo  avuga ko umusore yajyanye ibintu byose byo mu nzu bari baraguze ngo babishyire mu nzu bazabamo birimo intebe, ibyombo n’ibindi bishobora kuba bifite agaciro kari hejuru ya Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda nubwo umukobwa aya makuru ayahakana akavuga ko ari ibihuha ahubwo ko we ikimuhangayikishije ari ukubona umusore bendaga kubana.

Ndayishimiye Jean De Dieu na Muhawenima na Emmerance byari biteganyijwe ko tariki 30,Mutarama, 2020 basezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Byumba. Nkuko bigaragara K’ubutumire bari barahaye inshuti n’imiryango yabo igicumbinews ifitiye Kopi,Imihango yo gusaba no gukwa yari kuzabera mu mujyi wa Byumba naho gusezerana imbere y’Imana byari kuzabera Muri Katederali ya Byumba byose byari kuzabera umunsi umwe tariki  22,Gashyantare 2020.

Jean De Dieu yari asanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri Moto mu mujyi wa Byumba mu gihe Emerance acuruza imboga mu isoko rya Gicumbi.

Amakuru avuga ko bose aribwo bwa mbere bari bagiye gushinga urugo.

Ubutumire bwabo bwari bwaragiye hanze

HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw