Gicumbi:Umuturage yakubise gitifu w’akagari amuciraho ishati mu nteko y’abaturage

Kuri uyu wa kabiri Tariki 17 Ukuboza mu kagali ka Gihembe mu murenge wa Kageyo ,Umuturage witwa Nteziyaremye yakubise gitifu w’akagari amuciraho ishati bari mu nteko y’abaturage bapfa kuba gitifu yasomye uwo muturage k’urutonde rwa badafite ubwiherero bwujuje ibisabwa.

Byabaye mu masaha yo ku gicamunsi ahagana saa cyenda, umwe mu bari mu nteko y’abaturage wavuganye na igicumbinews.co.rw yatubwiye ko izi ntonganya zakomotse kukuba umunyamabanganshwingwabikorwa wa w’akagari ka Gihembe Mwiri Ronald yarakuye Nteziyaremye k’urutonde rwabahabwa isakaro ngo yarangiza akanamuvuga mu ruhame mu baturage batagira ubwiherero bwujuje ibisabwa.

Uyu muturage twaganiriye ni umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volunteer ),avuga ko bari biriwe bari kumwe na gitifu barimo kubakira umusarani umukecuru utishoboye nyuma ya saa sita bagahita bakomezanya nawe mu nteko y’abaturage.

Akomeza avuga ko Bageze mu nama ngo Gitifu w’akagari yarayitangije atangira ashima abayijemo ubundi ahita asoma urutonde rw’abantu bafite imisarani utujuje ibisabwa,bageze kuri Nteziyaremye yahise ahaguruka atangira gutunga urutoki gitifu. Aragira ati:”ubwo rero uwo muturage atangira kubaza gitifu impamvu amusoma k’urutonde rw’abafite ubwiherero butujuje ibisabwa kandi ubwiherero bwe ari bwiza kurenza ubwo ku kagari, akajya amubwira ko nta mpamvu yo kumukebura kubyamunaniye”.

Nteziyaremye usanzwe ufite ubumuga bw’ingingo ngo yakomeje gutonganya Gitifu arinako amusatira.Amubwira ati:”ikindi wowe wankuye k’urutonde rwabagomba guhabwa ibati mfite ubumuga urangije uriha abazima none urimo kumbaza iki? “.

Umuturage waduhaye amakuru yavuze ko izo ntonganya zahise zivamo imirwano.Ati”ubwo rero Nteziyaremye yahise yegera imbere asumira gitifu ngo amukubite, gitifu nawe ahita amukubita urushyi batangira kugundagurana kugeza ubwo uwo muturage aciye ishati ya gitifu akayigira ubushwambagara gusa twahise dutabara”.

Iyi mirwano yabaye inteko y’abaturage igitangira byatumye ihita ihagarara abari bayitabiriye bahita bataha.

Kuri uyu wa gatatu igicumbinews.co.rw yavuganye n’umunyamabanganshwingwabikorwa wa kagari ka Gihembe Mwiri Ronald bivugwa ko yakubiswe n’umuturage yemeza aya makuru  gusa atubwira ko ari kuri polisi nuwo muturage bahise bamuta muri yimbi akaba ari nacyo kibazo arimo kuhakurikirana gusa avuga ko ari butubwire kubyabaye navayo.

Iyi nkuru dukomeje kuyikurikirana.

Bizimana Desire/igicumbinews.co.rw