Gicumbi: Abaturage bamaze iminsi ibiri mu kizima kubera imvura yagushije amapoto

Bamwe mu baturage bo  Mudugudu wa Rubyiniro  Akagari ka Gacurabwenge Umurenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi  baravuga ko bari mu kizima kubera amapoto yagushijwe n’imvura none bakaba bamaze iminsi ibiri nta mashanyarazi bafite.

 N’imvura yaguye mu masaha ya nimugoroba tariki 3 z’ukwezi kwa Gashyantare 2020  yatumye aya mapoto agwa,gusa bigaragara ko n’ubundi yari asanzwe ashaje.

Aba baturage bavuga ko bafite impungenge ko isaha ku isaha kubera aya mapoto  yaguye hashobora kuba impanuka inzu zabo zigashya dore ko nta n’umukozi w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro wigeze ahagera wenda  ngo bakure insinga kuri ayo mapoto.

Aba baturage barasaba REG ko yabafasha kubabonera andi mapoto byaba byiza bakazayasiga umuti kuburyo atakwangizwa n’umuswa kuko nayo yaguye yari ashaje.

Ngendahayo Crysologue,Umukozi w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyariza mu karere ka Gicumbi avuga barimo kugenda aho bishoboka bakegura amapoto,gusa akavuga ko bagorwa no kuba begura amwe andi nayo akagwa kubera imvura ikomeje kugwa irimo imiyaga.

Yagize ati:”U bu turimo kugenda dukora aho bishoboka tukegura amapoto ,gusa ikibazo nuko imvura ikigwa ugasanga haragwa andi,ariko dukomeje kugenda tubicyemura mu buryo bushoboka bwose.

Ngendahayo avuga ko aho bataragera bakwihangana nabo ngo baraza kubageraho.

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu turere tugwamo imvura nyinshi ivanze n’imiyaga n’inkuba byangiza byinshi birimo nko gusenya amazu n’ibindi.

Meteo Rwanda iherutse kuburira abanyarwanda ko kugeza mu kwezi kwa gatanu hazagwa imvura itari isanzwe mu gihe cy’itumba bityo igasaba inzego zose gukumira impanuka ishobora guteza.

Amapoto y’amashanyarazi hari zimwe mu nzira yafunze

 

Harimo amapoto yarashaje cyane yari yarariwe n’umuswa
Amapoto yahirimye abaturage bari mu kizima

 

Athanase Munyarugendo@Igicumbinews